Advertising

Panic attack in public place. Woman having panic disorder in city. Psychology, solitude, fear or mental health problems concept. Depressed sad person surrounded by people walking in busy street.

Androphobia indwara ikunze kwibasira abagore bagatinya igitsina gabo

10/30/24 13:1 PM

Androphobia ni indwara itera ubwoba bukabije butuma umukobwa cyangwa umugore atinya igitsina gabo, yabona cyangwa yatekereza igitsina gabo umutima ugasimbuka.

Iyi ndwara yo gutinya igitsina gabo itera uyirwaye kugira ubwoba bwinshi, guhumeka nabi, kubura ibitotsi, umuvuduko ukabije w’amaraso no kurakara.
Gusa gutinya igitsina gabo bitandukanye n’indi ndwara yitwa ‘Misandry’ itera abagore kwanga abagabo, mu gihe abagabo barwara Misogyny,ituma bumva banze abagore.

Ariko urwaye Androphobia ahangayikishwa cyane n’umugabo uwo ari we wese kabone nubwo yaba atamusagariye kandi akenshi agira n’inzozi mbi ku gitsina gabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 12% by’Abanyamerika bakuze bibasirwa n’iyi ndwara mu gihe mu rubyiruko umwe muri batanu aba ayirwaye.
Urubuga rwa Cleveland Clinic rugaragaza ko Androphobia ari izina rya siyansi rikomoka mu Kigereki riva ku ijambo ‘Adros’ rivuga umugabo na ‘phobia’ bivuga ubwoba cyangwa gutinya.

Ibi bijyana n’uburyo urwaye Androphobia yitwara bidasanzwe, uko agaragaza amarangamutima ndetse abagabo cyangwa abasore bo mu muryango we arabatinya.

Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko ubu bwoba buba bufitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi abagore bakunze kwibasirwa nabwo mu gihe bakeka ko bari ahantu hadatekanye.

Androphobia ishobora kugabanya ubushobozi mu bijyanye n’imikorere y’akazi kandi igahungabanya imibereho kandi ishobora gukura ku buryo yatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho uyirwaye yakwisanga yarabaswe n’ibiyobyabwenge no kwiheba.

Uwiyumvamo ibimenyetso bya Androphobia agirwa inama yo kwegera muganga w’imitekerereze akamuganiriza uko yiyumva kuko ni indwara ivurwa igakira.

Source:https://www.healthline.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi bwagaragaje ibibi hagati y’umunyu n’isukari birengeje urugero

Next Story

Ari gusabirwa imbazi ! Igihe Miss Muheto Divine azaburanira cyamenyekanye

Latest from Ubuzima

Ubwiru bwihishe mu guseka

Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no
Go toTop