Ubusanzwe gusomana bifatwa nk’ururimi rwihariye rusobanura byinshi kumarangamutima y’abakundana batagize ikindi bavuga nyamara buriwese akamenya icyo undi amutekerezaho.
Muri iyi nkuru umunsi.com yabateguriye bumwe muburyo bwo gusomana detse n’ibisobanuro byabwo byagufasha kumenya ubutumwa uwo ukunda ashaka kukugezaho igihe agusoma.
Twifashishije inyandiko zitandukanye zatangajwe ku ikinyamakuru Pscychology Today tugiye kugufasha gusobanukirwa ubwoko 10 bwo gusomana nicyo busobanuye.
Ku gusoma Ku itama
Ubu ni uburyo bwogusomana bwiyubashye, butuje kandi bwuzuye urukundo no kwerekanako witaye kuwo usoma. Igihe umuntu agusomye kwitama mugiye gutandukana, aba akweretseko yishimiye ibihe byose mwagiranye. Umuntu ashobora kugusoma ku itama agufashe kurutugu cyangwa Ku ijosi.
Kugusoma kubikonjo (Inyuma y’ikiganza)
Ukoresha ububuryo ushaka kwereka uwo ukunda ko watwawe cyane n’ubwiza bwe. Bwerekana kandi ko umugabo yubashye cyane umugore ndetse ko yatwawe n’imiterere ye.
Gusomana bizwi kwizina rya ESKIMO
Ubu ni uburyo bukorwa igihe abakundana bakozanyaho amazuru, bajyana umutwe iburyo n’ibumoso. Bukaba bwerekanako abakundana bishimiye ibihe barimo, bakina, n’ibindi.
Gusomana kugahanga
Ubu ni uburyo butuje kandi busirimutse bugaragaza ko witaye kumuntu kandi ushobora kumurinda (protection) bibaye ngombwa. Bwerekana kandi ko umukunzi wawa afite umwanya ukomeye mubuzima bwawe ukaba udashaka no kumutakaza. Umugabo ashobora kubukoresha kumugore cyangwa umubyeyi akabukorera umwana.
Gusomana kumunwa
Ubu buryo bugaragaza urukundo rwihariye hagati y’abakundana. Ubusanzwe umuntu akaba agira umukunzi umwe umusoma kumunwa.
Ubu buryo bukaba bufite ubwoko butandukanye aribwo bukurikira:
Guhuza iminwa by’akanya gatoya
Muri ubu buryo, ukoza umunwa ufunze kumunwa w’umukunzi wawe mugihe kitarenze amasegonda 3. Ububuryo ntibugaragara nkuburyoshye cyane nyamara nibwiza kumukunzi mumaranye igihe gitoya ushaka kumubwirako umukunda.Icyakora n’abakundanye igihe kirekire ntibibujijwe.
Uburyo bwitwa romantike (romantic/romantique)
Ubu ni uburyo ukoza umunwa wawe ufunguye gahoro kumunwa w’umukunzi kandi ikigikorwa kikamara akanya. Ubu buryo bwerekanako abakundana bakeneye kurushaho kumenyana nubwo baba bamaranye igihe.
Gusomana byitiriwe abafaransa (Le French Kiss)
Ububuryo buri mubwambere bwerekana urukundo rwinshi kandi rw’Ukuri, aho abakundana bahoberana ndetse bagahana ururimi. Ibi bikaba bishobora gusobanura “Ndagukunda/Ndagushaka” bukaba kandi bwongera ubushake bwo guko imibonano mpuzabitsina.
Gusoma umunwa wohejuru
Ubu buryo ntibufatwa nko gusomana gusa ahubwo bunafatwa nka karese (caresse) zokuzamura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Ububuryo bwerekana ko uri umwe n’umukunzi wawe.
Kwinjiza no gusohora ururimi (Le baiser Lézard)
Muri ububuryo, usoma umukunziwe yinjiza kandi agasohora ururimi rwe vuba vuba. Akaba ari uburyo bwiza kubakunzi bahararanye nditse bifuzanya umwe kuwundi.