Advertising

Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

19/09/2024 18:24

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA , iva ku mwanya w’131 igera ku mwanya w’130.

Ni urutonde rwasohowe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi , FIFA kuri uyu wa 19 Nzeri 2024.Mu rutonde rwasohotse muri Nyakanga 2024, Amavubi yari ku mwanya 131.

Uku kuzamuka, kwaturutse ku mikino itandukanye  Amavubi yakinnye muri uku Kwezi kwa Nzeri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika aho ifite amanota abiri yakuye kuri Libya na Nigeria bari kumwe mu itsinda rimwe rya D.

Amavubi ari kumwe n’ayandi makipe yazamutse kuri uru rutonde rwa FIFA aho yazamutseho umwanya umwe wo nyine n’amanota 1123.32. Si u Rwanda gusa rwagizweho ingaruka kuko mu bihugu 10 bya Mbere habayemo impinduka zikomeye ugereranyije n’uko byari bihagaze mu Kwezi kwa Nyakanga.

Uru rutonde ruyobowe na Argentine, ikurikiwe n’Ubufaransa , Espanye , U Bwongereza, Brazil , U Bubiligi , U Buholandi, Portugal , Colombia, n’Ubutaliyani.

Ibihugu biyoboye ibindi muri Afurika ni Maroc , Senegal, Misiri, Cote D’Ivoir , Tunisia , Nigeria, Algeria, Cameron, Mali  na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa 58.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Urya Ifi imwe uri gukoza ku yindi ! Ngaha aho ukwiriye gusohokera muri iyi Week-end

Next Story

Tonzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop