Advertising

Amarangamutima y’umugore wa Rusine nyuma yo guhabwa imodoka

10/07/24 17:1 PM

Nyuma yo gutungurwa n’umugabo we Rusine Patrick, umenyerewe mu rwenya, Uwase Iryn yagaragaje amarangamutima akomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa imodoka nk’impano.

Uwase yavuze amagambo yuje urukundo, yibutsa Rusine ko ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe kandi ko azakomeza ku mukunda iteka ryose.

Mu butumwa bwe, Uwase yanditse ati: “Ese wari wareba umuntu hanyuma ukibwira uti ndi umunyamugisha kuba narahuye na we? Ndagukunda nyuma y’ibihe byose twanyuzemo kandi ndacyagukunda” .

Yongeyeho ati: “Yahoze ari wowe buri gihe nashakaga, yari wowe ejo hashize, ni wowe uyu munsi, kandi ni wowe ejo hazaza no mu buzima bwanjye nsigaje kubaho, azaba ari wowe nkunda, ndagukunda Papa O.”

Ubwo Rusine yamuhaga iyo modoka, yagaragaje ko ari impano yari yaramusezeranyije igihe cyose yari kubona ubushobozi.

Yagize ati: “Nifuzaga kumutungura nkamuha imodoka kuko nawe yantunguye akampa umwana tutigeze tugira mu buzima bwacu.”

Aba bombi baherutse gusezerana imbere y’amategeko tariki ya 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura, maze ku mugoroba w’itariki ya 3 Ukwakira 2024, Rusine amutungura mu gitaramo cye cy’urwenya, amuha imodoka nk’impano. Iyi mpano ikomeje kugarukwaho cyane mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, byibanda ku rukundo rwa Rusine na Uwase.

 

Previous Story

Rubavu: Umwe mu bari bashaka kwinjiza magendu mu Rwanda yafashwe n’isasu arapfa

Next Story

Kwamamara hari igihe bikwica mu marangamutima – Miss Uganda 2024

Latest from Imyidagaduro

Dj Dizzo yapfuye

Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri
Go toTop