Alphat Kaboy

Alphat Kaboyi yasobanuye uko yagejeje Papa Cyangwe kuri Rocky

08/06/2024 11:13

Umwe mu basore bamenyekanye cyane muri Rocky Entertainment nka Alphat Kaboy, yasobanuye uburyo yagejeje Papa Cyangwe bwa mbere kuri Rocky akamusaba gukora indirimbo iratuma batangira kumukina muri Filime.

Nshimiyimana Emmanuel wamenyekanye nka Alphat Kaboy, yatangaje ibi mu kiganiro na 3D asobanura ko kuva na kera yari inshuti ya Papa Cyangwe na Rocky Kimomo.Kaboy, yasobanuye ko umunsi umwe yagiye ku mu irushanwa Papa yangwe yagombaga kuririmbamo  yagerayo agasanga ari we watsinze ariko agashimishwa n’ikinyabupfura yari afite.

Ati:”Ndabyibuka.Buriya mbere narimfite inshuti z’abana bari bakiri ku ishuri kandi njye narasoje, ubwo rero barantumira njya ahitwa i Gihogwe ahantu Papa Cyangwe yigaga.Mpageze nsanga hari amarushanwa yo kugaragaza impano , Papa Cyangwa yabaye uwa mbere.Muri uko kuba uwa mbere kwa Papa Cyangwe , mbona afite ikinyabupfura”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutsinda iryo rushanwa yahise agira inama Papa Cyangwe amusaba ko mu ndirimbo nshya afite yashyiramo akajambo ‘Rocky Entertainment’ kugira ngo azamukine cyane.Ati:”Muri icyo gihe , hari abahanzi benshi Rocky yafashaga kubera ko babaga bamuvuze mu ndirimbo.Ndangije mbwira Papa Cyangwe ati mwana washatse uko wandika Rocky Entertainment ku ndirimbo kugira ngo tumwemeze ?. Mbivuga ari njye twivuganiye.Arangije abishyiraho , ubundi nyishyira mu mashini,nkajya mbwira Rocky ati kano kana karitonda, kagira ikinyabupfura , ndayimwumvisha yaba ari hanze nkayishyiramo”.

Rocky Kimomo, yaje gukomeza gukunda Papa Cyangwe bihereye aho.Kaboy ati:”Papa Cyangwe yahise akora indirimbo nyinshi zirimo Papa Cyangwe,Ngaaho  n’izindi byose abifashijwemo na Rocky.Papa Cyangwe yasobanuye ko kuva na kera yari aziranye na Rocky kuva kera bakiri kuko ngo biganye mu mashuri abanza.

Kugeza ubu Papa Cyangwe aherutse kubura YouTube Channel ye yasibwe na YouTube kuko kugeza ubu indirimbo za Papa Cyangwe zitagaragara.

YouTube Channel ya Papa Cyangwe yasibwe

Alphat Kaboy

Advertising

Previous Story

Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

Next Story

Kaminuza ya Howard yambuye P-Diddy impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro yamuhaye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop