Kaminuza ya Howard yambuye P-Diddy impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro yamuhaye

08/06/2024 13:16

Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Howard muri Amerika azwiho kuba Kaminuza y’abirabura mu Mujyi wa Washington DC , yemeje kwambura Sean ‘P-Diddy’ Combs , impamyabumenyi y’Icyubahiro y’Ikirenga yari yaramuhaye.

Ibi bije nyuma y’aho Ikinyamakuru CNN gishyiriye hanze amashusho y’umuhanzi P-Diddy ari gukubitira muri Hoteli mu buryo bukomeye uwahoze ari umukunzi we.Mu itangazo ryo ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, iyi Kaminuza yagize ati:”Imyifatire ye yabonetse mu mashusho aherutse gutangazwa itajyanye na gato n’amahame shingiro ya Howard University n’ibyo yemera.Bityo nta kwiriye gukomeza gutunga urwego rw’Icyubahiro rwo hejuru rw’iki kigo”.

Mu kwezi gushize, P-Diddy yasabye imbabazi, kubera gukubita umuririmbyi Cassandra ‘Cassie’ Ventura wari umukunzi we.Yagize ati:”Byarambabaje cyane ubwo nabikoraga , n’ubu birambabaza.Naragiye nsaba ubufasha bw’abaganga ndivuza , njya no muri Rebah [Mu kigo gifasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe].Nasabye Imana imbabazi n’ubuntu bwayo.Ndasaba Imbabazi”.

Mu mwaka wa 2014, nibwo iyi Kaminuza ya Howard yahaye P-Diddy iyi mpamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro.Ubu yatangaje ko kuyimukuraho bihagarika na Scholarship /Bourses zo mu izina rye  n’amasezerano y’impano n’uyu muraperi.

Aya masezerano yari aya Miliyoni imwe y’amadorari yahaga iyi Kaminuza biciye mu  kigo cye Sean Combs Foundation.Iri tangazo rivuga ko izina Combs rivanwa mu nyandiko zose zivuga abo iyi Kaminuza yahaye iriya Mpamyabumenyi y’icyubahiro.Yongera ko ko “Iyi kaminuza ntinyeganyezwa ku kurwanya ku kurwanya urugomo mu bantu”.

Abagore bane barimo na Cassandra wabanye we igihe kinini , batanze ikirego bashinja P-Diddy ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsinda no kumibiri.Mu gushyingo umwaka ushize, aba bombi baje kugera ku bwumvikane bataburanye ariko P Diddy agahakana ibyaha byose aregwa.Mu itangazo yasohoye yahakanye ibyo yavugwagaho avuga ko ari ibirego bivugwa n’abantu bashaka indonke.

Advertising

Previous Story

Alphat Kaboyi yasobanuye uko yagejeje Papa Cyangwe kuri Rocky

Next Story

Abakinnyi 7 bakiri bato uzabona mu mikino y’igikombe cy’Uburayi 2024

Latest from Imyidagaduro

Go toTop