Byashoboka ko wakunze indirimbo yise ‘No Offense’ ariko nyuma y’aho ugategereza indi ukayibura. Uyu mukobwa ari mu nzira zimugarura muri muzika nyuma yo gusoza amasomo yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Indirimbo ‘No Offense’ yamamaye muri 2017 cyane binyuze mu marushanwa ya ‘I’m The Future’. Haciyeho imyaka igera kuri 4 Rita Ange Kagaju yahise ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arangirije kugeza ubu.
Nyuma yo gusoza muri imyaka 3 akabona impamyabumenyi muri ‘Sociology , Environmental Studies and Global French Studies , Kagaju w’imyaka 23 , yiteguye kongera guha abafana be ibihangano.
Aganira na The New Times, Rita Ange Kagaju yavuze ko kuba icyamamare byamukomye mu nkokora kuko atari yiteguye gukora umuziki mu buryo buhoraho.Yahamije kugeza afite ibihangano byinshi bikiri muri Telefoni ye .
Ati:”Ubu rero nsa nuhari, igisigaye ni ugushaka ikipe y’abantu nkorana nayo kugira ngo ibyo mbitse imyaka bijye hanze”. Kagaju yavuze ko atigeze yoroherwa no kubona umwanya w’umuziki ari mu masomo.
Uyu mwari wakoze indirimbo zitandukanye akarinda ajya muri Amerika atari yashyira hanze umuzingo yagize ati:”Album yanjye ndakeka ko yari kuba nziza rwose kandi byari gukunda kuko narayisohoye mpita njya kwiga hanze turi no muri COVID-19 abantu bagskomeza kumfasha”.
Kagaju yavuze ko agiye gushyira hanze umuzingo ubundi akagaruka muri muzika. Ati:”Vuba aha ndimo kugerageza kureba uko nashyira hanze umuzingo , muri uwo muzingo hariho indirimbo imwe cyangwa ebyiri nakoze kera”.