Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

08/06/2024 10:37

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , H.E Paul Kagame, yagaragarije urubyiruko ko ibintu bigoye bidakwiriye gutuma rutagera ku ntego zarwo cyangwa ngo rukoreshe amahirwe ariho rugamije kugira icyo rugeraho avuga ko rukwiriye gukora cyane.

Ibi Perezida Paul Kagame , yabitangaje kuri uyu wa 07 Kamena 2024, mu muhango yayoboye wo gushyikiriza Impamyabumenyi abanyeshuri 431 barangije muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere , ALU [African Leadership University].

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe abanyeshuri barangije amasomo , avuga ko ubumenyi bavomye muri iyi Kaminuza atari ubwo kubagirira akamaro bo ubwabo gusa ahubwo n’abo mu miryango migari yo mu Bigugu ba komokamo.Ati:”Kugera ku ntego ntabwo bigarukira ku musaruro w’umuntu ku giti cye , ahubwo bijya no gushyigikira ubuyobozi”.

H.E Paul Kagame, yavuze ko iyi Kaminuza itanga urugero rwiza rwo kuba Umugabane wa Afurika wakwishakamo ibisubizo by’ibibazo ufite bigahera mu burezi. Ati:”Iyi kaminuza iratwibutsa ko muri Afurika dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.Hari imyumvire itari ukuri yo kumva ko abantu barambiriza ku bandi banadutegeka ibyo tugomba gukora rimwe na rimwe biba bifite ingaruka.Dukeneye gufata inshingano kubidukwiye kandi tukiyumvamo ko tugomba gukora n’ibirenze.

“Byose bitangirira ku buryo twigisha abana bacu no gukuza imyumvire yabo ndetse no kubafasha kumva ko Afurika iri mu Biganza byabo”.Perezida Kagame yavuze ko iyi Kaminuza izana ibisubizo bikenewe muri Afurika , kuko irera urubyiruko rufite ubumenyi mu guhanga udushya tuzana ibisubizo by’ibibazo bicyugarije Abanyafurika.

Yabasabye kuzabyaza umusaruro amasomo bakuye muri iyi Kaminuza , bagatanga umusanzu mu guteza imbere Ibihugu byabo ariko ko inzira ikiri ndende kandi ko bazayihuriramo n’imbogamizi zinyuranye.Ati:”Inama nabagira ni ukutemera ko imbogamizi zibatsikamira ngo zihindure abo muri bo, ngo zitume mucika intege. Muzitware neza kandi nanone mwubahe abandi , mubafate neza nk’uko namwe mwifuza ko babafata”.

Perezida Kagame , yavuze ko nk’u Rwanda hari amasomo menshi rwize mu kunyura mu bikomeye yarufashije kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize Igihugu ari Umuyonga , ku buryo ku cyubaka byahereye ku busa ariko bikaba byarashobotse.

Yagize ati:”Nta nzira yari ihari y’uburyo twashoboraga kwikura muri Jenoside .Twagombaga kwiha inshingano ko ari twe bireba.Umusaruro ntabwo wari kuza ako kanya […], twakomeje kugerageza kandi twabonye ibisubizo byatanze umusaruro ku gihugu cyacu.Igihe cyose mujye mugerageza , wenda mutsindwe , ariko nti muzatsindwe no kugerageza”.

Yasabye urubyiruko kwiyumvamo ko bafite ubushobozi ,ubundi bagakora cyane kugira ngo bagire ibyo bageraho mu buzima bwabo kuko aho Isi igeze bisaba gukora cyane.Ati:”Ibyiza biri imbere”.

Perezida Kagame, yashyikirijwe igihembo cy’Ishimwe cyo kuba yarakomeje kuba indashyikirwa mu miyoborere iteza imber kwihangira imirimo , ikomeje gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye.

Advertising

Previous Story

Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC

Next Story

Alphat Kaboyi yasobanuye uko yagejeje Papa Cyangwe kuri Rocky

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop