YouTube Channel ya Papa Cyangwe yasibwe

03/06/2024 15:48

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024 nibwo YouTube Channel ya Papa Cyangwe yakuwe ho na YouTube ubwayo nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa buhabwa umuntu ugerageje gusura indirimbo z’uyu muhanzi.

Papa Cyangwe yamenyekanye ubwo yatangiraga gukorana na Rocky Kimomo byeruye dore ko babanje gukorana yitwa King Lewis Rocky Kimomo anyuza indirimbo ze muri Filime ariko bikanga.Ubwo Rocky yafataga umwanzuro wo guha uyu muhanzi urubuga no kumwerekana nibwo yahise amenyekana kuko ari nabwo yatangiye kwitwa Papa Cyangwe.

Yakoze indirimbo zitandukanye gusa zose zikagaragaramo ibikorwa bya Rocky Entertainment.Kugeza ubu abakunzi ba muzika Nyarwanda babuze bimwe mu bihangano bye kuko ugerageje gusura Channel ye atabasha kuyibona , yanyura kuri ‘Link’ y’indirimbo agahabwa ubutumwa buvuga ko Yasibwe na YouTube cyangwa ‘Terminated’.Kugeza ubu ntacyo Papa Cyangwe yari yabivugaho.

Ubusanzwe iyo YouTube Channel yabaye Terminated cyangwa yasibwe naba nyiri YouTube ubwabo biba bigoye ko yongera kugaruka (biba ari burundu). Bagira bati:”Ubona ubutumwa bugufi bukubwira ko Channel yawe yasibwe.Kuva ubwo ntabwo uba wemerewe kongera kuyikoresha ugira ibyo ushyiraho.

Amafaranga wari warinjije ntabwo uba ukiyahawe kuko YouTube iyo itarayaguha , yahita yasubizwa amamaje iwawe (Advertisers).

Iyo Channel yawe yasibwe mu buryo utekereza ko ari amakosa yabo.Baguha uburyo bwo gusaba ko bayigarura (Appeal).

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yavuze ko imfura ye ikundana n’abazungukazi gusa

Next Story

Uzasifura umukino w’u Rwanda na Lesotho yamenyekanye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop