Uko umupira w’amaguru ukomeza gukundwa no gukura, abakinnyi bawo nabo barushaho gukira bitewe n’amasezerano meza bagirana n’amakipe, ibikorwa byo kwamamaza, ndetse n’indi mishinga bashoramo amafaranga. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe abakinnyi bakize kurusha abandi ku isi.
1. Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose kandi afite umutungo utagira uko ungana. Uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye nka Manchester United, Real Madrid na Juventus, afite aafaranga agera kuri miliyari 1 y’amadorali . Ronaldo kandi afasha mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza ndetse afite ubucuruzi bwe bwite burimo inganda z’imyenda, inzu zicumbikira abantu n’ibindi.
2. Lionel Messi
Lionel Messi, ukomoka muri Argentine, ni undi mukinnyi ukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru. Messi yakiniye igihe kinini ikipe ya FC Barcelona mbere yo kwerekeza muri Paris Saint-Germain. Umutungo we ugera kuri miliyoni 600. Messi afitanye amasezerano na Adidas ndetse n’izindi kampani nyinshi zikomeye.
3. David Beckham
David Beckham wahoze ari umukinnyi w’igihangange mu Bwongereza na we ni umwe mu bakize mu bakinnyi b’umupira w’amaguru. Nyuma yo gusezera ku mupira, Beckham yashinze ikipe ya Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nayo Lionel Messi ubu ari gukinamo. Afite umutungo ugera kuri miliyoni 450.
4. Dave Whelan :
Dave Whelan wahoze ari umukinnyi, ndetse akaba n’umunyamigabane ukomeye, afite umutungo ugera kuri miliyoni 220. Whelan yabaye umukinnyi wa Blackburn Rovers na Crewe Alexandra mbere yo gusezera ku mupira, akajya mu bucuruzi bw’ibikoresho by’imikino.
5. Neymar Jr.
Neymar Jr., wakiniye Fc Barcelona na Paris Saint-Germain , na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakize. Afite umutungo ugera kuri miliyoni 200. Neymar afitanye amasezerano y’ubufatanye na Nike, Puma ndetse n’izindi kampani nyinshi zikomeye.
6. Zlatan Ibrahimovic
Zlatan Ibrahimovic, umukinnyi ukomoka muri Suwede, yakiniye amakipe akomeye nka Barcelona, Manchester United, na AC Milan. Umutungo we ugera kuri miliyoni 190. Ibrahimovic afatanya n’ibigo bikomeye mu kwamamaza kandi afite ibikorwa bye bwite by’ubucuruzi.
7. Kylian Mbappe
Kylian Mbappe, umukinnyi ukomoka mu Bufaransa, ni umwe mu bakinnyi bato b’umupira w’amaguru bakize ku isi. Mbappe wakiniye Paris Saint-Germain ubu akaba ari muri Real Madrid afite umutungo ugera kuri miliyoni 150, kandi afitanye amasezerano na Nike ndetse n’izindi kampani zikomeye.
8. Wayne Rooney
Wayne Rooney wakiniye ikipe ya Manchester United ndetse n’andi makipe mbere yuko asezera ku mupira afite umutungo ugera kuri miliyoni 145. Nyuma yo gusezera ku mupira, Rooney yabaye umutoza w’ikipe ya Derby County.
9. Gareth Bale
Gareth Bale, ukomoka muri Wales, yakiniye amakipe akomeye nka Tottenham na Real Madrid. Afite umutungo ugera kuri miliyoni 145. Uyu mukinnyi anafite ubucuruzi butandukanye harimo no gushora mu bucuruzi bw’inzu.
10. Alexandre Pato
Alexandre Pato, ukomoka muri Brazil, afite umutungo ugera kuri miliyoni 145. Pato yakiniye amakipe atandukanye nka AC Milan na Chelsea.
Aba bakinnyi, bashoboye gukoresha impano zabo ndetse n’amahirwe bagize, bituma baba abakinnyi bakize ku isi. Ibi bibafasha kubaho neza ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abandi.