Advertising

Abafana ba APR FC bakoze impanuka ikomeye

15/08/2024 07:02

Abafana b’ikipe ya APR FC berekeje muri Tanzania gushyigikira iyi kipe mu mikino ya CAF Champions League bakoze impanuka ikomeye batari barenga umutaru.

Abafana ba APR FC bari muri Bus ya Matunda Express yagombaga kubashyikiriza indi Bus ku mupaka wa Rusumo ubwo bari barenze Rugende bahuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ariyo yagonze igihande kimwe cyose iracyangiza.

Bane muri abo bafana nibo bakomeretse batwarwa kwa muganga n’imbangukira gutabara.

Munyarugamba Francis uzwi nka Songambele yagize ati:”Twari turenze Rugende, duhura n’igikamyo gihetse imashini niyo yangije uruhande rwa Bus. Bane bakomeretse Ambulance irahare ngo harebwe uko bagezwa kwa muganga”.

Uyu mufana yasobanuye ko ibyo gukomeza urugendo barabifataho umwanzuro nyuma yo kureba uko abandi bafana bahagaze.

Aba bakunzi ba APR FC bakaba bari bahagurukiye i Remera mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Kanama 2024 Saa sita z’ijoro.

APR FC yo izava mu Rwanda ku wa 16 Kanama ikorere imyitozo ku 17 Kanama 2024 umukino ube ku cyumweru.

APR FC isubiye muri Tanzania nyuma gutsindwa na Simba ku munsi wa Simba Day ibitego 2 kuri 0.

Previous Story

Menya ibintu bifasha Ababikira bihaye Imana kubaho ubuzima bwabo bwose ari amasugi

Next Story

Jaden Smith yaciye inyuma umukunzi we yihuzana Khloepatra

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop