Leta y’u Burundi yahakanye ibivugwa n’u Rwanda ko Ingabo zayo zikorana n’umutwe wa FDLR kuri ubu ufatanya n’igisirikare cya Congo mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23 ugizwe n’abaturage bayo barwanira Uburenganzira bwabo wamaze gufata Umujyi wa Goma.
Abagize amashyirahamwe atandukanye mu Gihugu cy’u Burundi , adaharanira inyungu za Leta , bakomeje gusaba Leta y’u Burundi gukura Ingabo zabo muri Congo kuko ngo basanga ari nta mpamvu igaragara ituma bajya muri urwo rugamba.
Alain Tribert Ushinzwe gukurikirana abahoze bari ku rugamba mu Gihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ibyaranze kimwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2024 warangiye , abwira abanyamakuru ko ibyo u Rwanda ruvuga ko Ingabo zabo zikora ibikorwa bihonyora ikiremwa muntu muri DR Congo atari byo.
Yahakanya amakuru avuga ko kandi igirikare cy’u Burundi gifite ingengabitekerezo ya Jenoside kiba gishaka gufatanya n’umutwe wa FLDR wasize ukoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagaragaje ko Abasirikare b’u Burundi bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahagaze neza kandi bari mu kazi kabo nk’ibisanzwe.
Ibi byatangajwe na Tribert biravuguruzwa n’ibyaherukaga gutangazwa na Pacifique Nininahazwe Umuyobozi wa FOCOD watangaje ko abasirikare b’u Burundi bagwa muri Congo ari benshi kandi inyungu y’Abarundi itagaragara.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iramutse idafite amahoro na Afurika yaba itayafite akaba ariyo mpamvu nawe ngo yohereje Ingabo ku rwana muri Congo.