Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yahishuye igihe hazatangarizwa ahazaza h’umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler, ndetse agaruka no ku bakinnyi bamaze igihe barakumiriwe n’umutoza mu ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, Munyantwali yavuze ko icyumweru gitangira umwaka wa 2025 kizarangira harafashwe umwanzuro ku ahazaza h’umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler.
Ati “Ntabwo turi burenze iki icyumweru tudafashe icyemezo cya nyuma.”
Mu bihe bitandukanye, Torsten Spittler yagiye agaragaza cyane ko yifuza guhabwa amasezerano mashya, ayo yarafite atararangira. Muri Nzeri 2024, Torsten Spittler yatangaje ko atazongera amasezerano kubera ko yifuza gusezera uyu mwuga, ibyafashwe nko gushyira igitutu kuri FERWAFA kugira ngo imwongere amasezerano.
Munyantwali yavuze ko kandi mu gihe ibiganiro bya FERWAFA na Torsten Spittler bitagenda neza, hahita hashakwa undi mutoza byihuse kugira ngo yitegure imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi itegerejwe muri Werurwe 2025 ndetse n’iya CHAN 2024, izaba hagati tariki 1 na 28 Gashyantare 2025, mu gihe u Rwanda rwaramuka ruhawe itike.
Torsten Spittler yavuze ko atazongera guhamagara abakinnyi barimo Sahabo, York, na Hakizimana mu Amavubi kubera ko badakora ibyo ababwira ndetse batanamwumva.
Mu mikino 10, itarimo iya gicuti, Torsten Spittler yatoje Amavubi, yatsinze ine, atsindwa ine anganya ibiri.