Advertising

Gicumbi: Umukobwa arashinja nyina kumutwarira umugabo

01/03/25 6:1 AM
1 min read

Umukobwa witwa Uwimaniduhaye Rebecca wo mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi, yatangaje ko ubu ari mu gahinda gakomeye kuko ngo nyina yamutwaye umugabo ubu bakaba babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo bashakanye.

Ngo byatangiriye mu rugo rwa Uwimaniduhaye n’umugabo we bari barashakanye ubwi umugore yari arwaye uburwayi bugakomera noneho bikaba ngombwa ko nyina w’imyaka 42 y’amavuko aza kumurwariza iwe mu rugo.

Aho ngo niho umugabo we yatangiye kugirana umubano wihariye na nyina, kuko ngo baje no gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo bamubwirwa ko aribwo azitabwaho neza, nawe agasubira kwa nyina iwabo , umugabo agasigara wenyine.

Nyuma yo kujya iwabo  ngo nibwo nyina yatangiye kujya ajya kwirebera umukwe , bakanamarana igihe ndetse ngo akanataha atinze avuga ko avuye mu masengesho.Iby’umubano wa nyina wa Uwimaniduhaye n’umukwe we, byabanje guhwihwiswa n’abaturanyi ariko nta gihamya kugeza ubwo umugabo we yamufatanaga n’uwo mu kwe wabo ku itariki ya 21 Ukuboza 2024 bajyanye guhaha.

Yavuze ko ibyo umugore we yakoze ari amahano ku buryo kongera kubana nawe bigoye.

Ati:”Ndi mu gahinda gakomeye, kugaruka kwe ubanza byansaba kubanza kunywa umuti mpawe n’abakuru kuko ibyabaye ni amahano”.

Uwimaniduhaye we avuga ko yumva kubabarira nyina bigoye kubera ibyo yamukoreye. Ati:”Mama yaje kundwaza, ku mugabo wanjye , tujya no mu Bitaro, dutashye ansaba ko najya mu rugo nkarwazwa n’ababyeyi banjye. Nyuma y’ibyumweru nka bibiri mama yarahindukiye ajya kuba ku mugabo wanjye. Mama yarampemukiye antwara umugabo  ku buryo ntazigera mubabarira”.

Abaturanyi babo bavuga ko ibyakozwe ari amahano ndetse ko umuco Nyarwanda kizira ko umukwe na nyirabukwe bashyikirana bigeze aho na cyane ko uwo mugabo yari afitanye umwana umwe na Uwimaniduhaye gusa ngo uwo mgabo afite abandi bana ku bandi bagore yabyaye ku ruhande batandukanye.

Ngezahumuremyi Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, yavuze ko nta makuru yari afite kuri icyo kibazo gusa ko kigiye gukurikiranwa.

Ati:”Ndavugana n’umuyobozi w’Umudugudu asure uwo muryango tumenye ibyawo kugira ngo bikurikiranwe”.

Uwo mugore watwaye umugabo w’umukobwa we , yari yarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we bivuze ko abiregewe bikamuhama byaba bigize icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.

Gihabwa n’Ingingo ya 245 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe.

Sponsored

Go toTop