Niba warasomye kuri Bibiliya mu isezerano rya kera, ivuga uko Isi yatangiye aribwo. Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adam nyuma ikaza kumuremera umufasha Eva.
Ni ukuvuga ngo Adam na Eva nibo bantu batubanjirije mu gukundana. Ariko bazwiho ikindi kintu gikomeye cyo kuba barariye ku rubuto Imana yari yababujije. Ari nabyo byaje guteza imvune duhura nazo kuri iyi si!
Romeo na Juliet : Romeo na Juliet ni ijambo rivugwa cyane mu bakundanye cyangwa se n’indirimbo z’urukundo kubera urukundo rwaranze aba bantu bombi.
Gusa ibi ntago byabayeho ahubwo ni igitekerezo umwanditsi William Shapespear yanditse mu gitabo cye “Romeo and Juliet” aho Juliet (Umukobwa) yemera guhara ubuzima bwe nyuma yo kubura Romeo (Umuhungu) yari yarihebeye.
Jack na Rose: Twese tuzi ko habayeho ubwato bunini cyane bwitwaga Titanic, bwaje gukorera impanuka mu nyanja ya Atarantike (Atlantic) bugonze ikibuye kinini cy’urubura.Gusa aya mateka arimo andi mateka y’abantu babiri bakundanye aribo Jack na Rose, kuko Jack yaje kwitangira Rose akamufasha kurokoka iyo mpanuka.
Bonnie na Clyde: Iyo bavuze ngo abantu bazabana mu bibi no byiza hari abumva bidashoboka kubera ko abantu batihanganira kuba baba mu bibi igihe hari aho ibyiza bihari.Aba rero bazwiho kuba bari abajura ruharwa muri leta zunze ubumwe za Amerika (U.S.A). Bibaga amabanki n’ububiko bw’ibikoresho mu gatsiko kitwaga Barrow Gang.Gusa ntibyarangiye neza kuko baje kwicwa na police mu 1934 muri leta ya Louisiana.
Igikomangoma Harry na Meghan Markle: Nakomeje kuvuga aba cyera ariko no muri iyi myaka ya vuba hari inkundo zagumye mu mitwe y’abantu harimo n’urw’igikomangoma cy’ubwami bw’ubwongereza (United Kingdom) Harry na Meghan MArckel. Bashinze urugo muri Gicurasi 2018, nyuma gato muri Mutarama 2020 baje no kwiyemeza guhara ubudahangarwa n’icyubahiro byo gutura ibwami bavayo bajya kwibera abaturage basanzwe.
Hari indi nkuru y’urukundo waba uzi yaba yarasigaye mu mitwe ya rubanda? Reka dusangire ijambo!