Advertising

Nicki Minaj yabaye igitaramo muri Nigeria

18/09/2024 08:05

Umuhanzikazi wamamaye muri muzika ya Amerika , Nicki Minaj yabaye igitaramo muri Nigeria nyuma yo gusubiramo ‘Rush’ ya Ayra Starr.

Onika Tanyan [Nicki Minaj] yagowe cyane no gusubiramo indirimbo ya Ayra Starr Rush, bituma aba igitaramo mu bafana n’abakunzi ba muzika muri rusange by’umwihariko kubakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibi kandi byakoze ku mutima umuhanzi Olamide wo muri Nigeria, wafashe amashusho ya Nicki Minaj ari kugorwa no gusubiramo ‘Rush’ ya Ayra Starr akayashyira ku rubuga rwa X aho afite Konti. Muri uku gusubiramo iyi ndirimbo Nicki Minaj yageragezaga gusubiramo amagambo yo muri Nigeria.

Uyu muhanzi kandi yashyize hanze amashusho ye arimo kuririmba indirimbo ‘Sabi Girl’ ya Ayra avuga ko yagowe no gusubiramo amagambo y’ururimi yakoresheje asaba Abanya-Gihugu kutamwitwaramo inabi.

Ati:”Abanyanijeriya  ndabasabye ntimumpitane ni uku niga ururimi rwa Pidgni”.

Olamide yashyize hanze amashusho yishimangiye ko Nicki Minaj akwiriye Pasiporo yo muri iki gihugu.Ati:”Nicki Minaj aririmba Rush ya Ayra Starr niho yigira Pidgin, akwiriye gushakirwa Passport ya Nigeria”.

Ibi byashimangiwe na Olamide byagaragaje igikundiro Nicki Minaj afitiwe muri Nigeria dore ko aherutse gutangaza ko akunda umuziki wa Wizkid wo muri Nigeria, bikavugwa ko umubano bafitanye ari wo umusunikira kwiga ururimi rwiwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

RUBAVU: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2025A – AMAFOTO

Next Story

Izengurutswe n’ibyiza ! Sura El Classico Beach uce ukubiri no kubihirwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop