Advertising

Musore umukobwa nakubwira ibi bintu 5 uzamenye ko agukunda byukuri

23/07/2024 07:47

Mu buzima busanzwe abantu bagira amabanga menshi utapfa  gutahua, ndetse n’abantu bakundana nabo ubwabo bagira amabanga adasanzwe bahishanya, rero niyo mpamvu hari ibintu umukobwa ashobora kukubwira ugahita umenya ko agukunda by’ukuri.

  1. Amateka y’umuryango w’iwabo : Biragoye cyanye kubona umukobwa yicarana n’umusore ubundi akamuganiriza ku mateka y’abantu bagize umuryango wabo, rero niyo mpamvu iyo umukobwa yafashe uyu mwanya akajya  akubwira kuri bamwe mu bantu bagize umuryango wabo, aba agukunda cyane.
  2. Imyaka ye yanyayo : Akenshi abakobwa iyo babajijwe imyaka n’abahungu, iyo atagukunda arakubeshya akakubwira imyaka myinshi cyangwa mike kuyo afite, ariko iyo agukunda by’ukuri ntabwo yabasha kukubeshya imyaka. Kandi iyo agukunda ukamubaza imyaka afite , ahita agusubiza yitanguranywa.
  3. Kukubwira abandi bagabo n’abasore baba bashaka kumutereta : Ubusanzwe umukobwa aba afite abagabo benshi baza kumutereta, ariko ntashobora kubibwira undi musore bakundana, gusa iyo agukunda by’ukuri nta kintu aguhisha nagito, bose arabakubwira ndetse akakubwira nuko byagenze hagati yabo.
  4. Ingendo ze zose : Umukobwa ugukunda by’ukuri iyo agiye kugira ahantu ahajya arabikubwira ndetse akenshi akakwaka n’uruhushya rwo kujyayo kuko aba akwizera.
  5. Kukubwira amarangamutima ye : Igihe cyose umukobwa azajya agusangiza amarangamutima ye, ujye umenya ko agukunda by’ukuri , kubera ko biragoye kubona umukobwa akubwira ibintu byamushimishije cyangwa byamubabaje atagukunda.

Rero ibi bintu bitanu ni bimwe mu bimenyetso simpuziga biba bigaragaza ko umukobwa agukunda birenze urugero,bityo umuukobwa ukubwira ibi ntuzamwiteshe.

Previous Story

Abahanzi 10 b’abagore barenze abandi muri Hip Hop

Next Story

Ibintu 5 umugore ugukunda adashobora gukora

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop