DRC: Batatu bapfuye bazize umugore

2 weeks ago
1 min read

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’abantu batatu bapfuye bazize urukundo rw’abagabo babiri barwaniraga umugore umwe.Umugabo umwe yishe mugenzi we nawe yicwa n’abaturage.

Inkuru ibabaje yabaye kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Kamwesha muri Congo, akaba ari Umujyi uri mu Birometero 75 uvuye i Tshikapa, mu ntara ya Kasai.

Amakimbirane akomeye yabaye hagati y’abagabo babiri bari  gupfa umugore umwe aho gukimbirana byarushijeho  gukaza umurego bigatuma abantu batatu babigwamo.

Iyo nkundura y’urukundo yatangiye ubwo abo bagabo babiri barwanaga bapfa umugore, maze umwe muri bo agahitana mugenzi we amutemaguye bikomeye. Uwo wakomeretse yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima, ariko nyuma aza gushiramo umwuka.

Ukekwaho gukora ubwo bwicanyi yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano icyakora ibintu byaje kuba bibi ku rushaho ubwo itsinda ry’abaturage, bagize uburakari, ryagabaga igitero kuri sitasiyo ya polisi, rikuramo uwo muntu wari wafashwe, rikamwica.

Polisi yagerageje gutatanya abo baturage ikoresheje amasasu yo mu kirere, ariko isasu  rimwe rikubita umuturage nawe ahita apfa.

Mu Mujyi wa Kamwesha ahabereye ayo mahano yaturutse ku rukundo haracyari umwuka mubi.

Kugeza ubu Ubayobozi bw’Intara bwatangaje ko buri gukurikirana uko ibintu bihagaze, kandi basezeranya gutanga ibisobanuro mu masaha ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop