Mu Karere ka Rubavu hagiye gutangirwa ibihembo mu byiciro bitandukanye ariko harebwa gusa ku bihangano bimaze imyaka 3 bisohotse cyangwa abahanzi bamaze imyaka 3 bari muri muzika mu byiciro 12. Bikaba bigiye kongera kuba nyuma y’imyaka 9 Rubavu icecetse.
Byashyizwe hanze n’abategura ibi bihembo byiswe ‘Rubavu Music Awards , bigahuzwa na Rubavu Talent Detection yari imaze imyaka 9 itaba muri ako Karere ndetse bikaba ari ku nshuro ya Mbere.
Rubavu Music Awards and Talent Detection Initiative Edition 1, byateguwe n’Ikigo cya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’, Akarere ka Rubavu na Future Novelty Company isanzwe ibarizwamo; Shami Shift, Tybo , Lambert nyiri Orange na Fredy Ruterana ukorera RBA Ishami rya Rubavu n’abandi batandukanye.
Mu kiganiro Umunsi.com twagiranye na Nouonou Collache umwe mu byashyizwe muri ibi bihembo bya Rubavu Music Awards ariko akaba yari amaze igihe yarahagaritse umuziki, yatangaje ko ari andi mahirwe abonye yo kongera gutekereza gusubira muri ‘Studio’ na cyane ko yaherukagamo mu myaka 3 ishize ashyira hanze iyo yise ‘Kwa Lala’ yakoreye muri ‘Mazela House’ yamufashaga.
Yagize ati:”Mu by’ukuri maze imyaka myinshi ntakora urebye yaba nki 10 bitewe n’igihe maze gusa hari indirimbo yasohotse mu myaka 3 ishize. Ubwo byashoboka ko ariyo barebyeho ahari”.
Yakomeje agira ati:”Ibi ni byiza cyane kuri njye kuko bimpa amahirwe yo kubona ko hari abantu bazi ibintu byanjye (Ndi Legend) , nkaba natekereza no kugaruka muri muzika”.

Amakuru agera ku UMUNSI.COM avuga ko mu minsi iri imbere ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu gasanzwe gategura Rubavu Talent Detection ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle hazatangira ibikorwa byo gushaka impano mu rubyiruko rw’ako Karere binyuze mu bitaramo bizenguruka i Mirenge imwe n’imwe , hanyuma hakorwe igitaramo cyo gutangaza ibihembo kuri abo bahanzi gusa ntabwo hagaragajwe uko abazava muri Rubavu Talent Detection bo bazahembwa.
Irushanwa rya Rubavu Talent Detection, riheruka muri 2017 aho ryegukanywe na Nyakwigendera Kiizah Maloma wamenyekanye mu ndirimbo ‘Till We Die’ , muri icyo gihe rikaba ryarategurwaga na Easy And Possible’ aho mu Murenge 12 igize Akarere ka Rubavu, habashize guhuzwa abanyempano 318 bageze mu cyiciro cya nyuma hakavamo umwe ari we Maloma wapfuye muri 2024.
Muri icyo yihe kandi abahanzi nka Urban Boys , Nyakwigendera Jay Polly , Dream Boys , Charly na Nina , Tom Close na Social Mula , bari mu bataramiraga abaturage bagahura n’urubyiruko rufite impano za kuba abahanzi.
UKO IBYICIRO BIPANZE MURI RUBAVU MUSIC AWARDS 2025.
Best Male Artist
1.FICA MAGIC
2.JOSS KID
3.THE SAME
4.ISHA MUBAYA
5.LIL CHANCE
Best Hiphop Artist
1.JOSS KID
2.THOMSON
3.ROSS KEMPO
4.APPLE GOLD
5.HAJP
Best Female Artist
1.KANYOTA
2.IGENA MARY
3.NOUNOU COLLACHE
4.HOLLY GIGI
Best Group
1.THE SAME
2.TWIN VIBES
3.ALICE&GERMAINE
Best R&B Singer
1.FICA MAGIC
2.ISHA MAGIC
3.T-BLAISE
4.LIL CHANCE
5.BIGWI GOLD
Best Gospel Artist
1.EV.AMANI
2.BOAZ MUGISHA
3.ELYSE NSENGA
4.ALICE&GERMAINE
Song of the 3years
1.STORY YA BIZI BY JOSSKID
2.KUNDA CYANE BY THE SAME
3.NANA BY FICA MAGIC
4.FALL IN LOVE BY L.CHANCE
5.AKANYENYERI BY ISHA MUBAYA
Video of the 3 years
1.KUNDA CYANE BY THE SAME
2.STORY YA BIZI BY JOSSKID
3.TRUST BY FICA MAGIC
4.FALL IN LOVE BY LIL CHANCE
5.AKANYENYERI BY ISHA MUBAYA
Best Dj
1. SELEKTA DADY
2.DJ JACKSON
3.DJ OLIS
4.DJ CHRIS
5.DJ ARAFAT
Best Photographer
1. KEVIN
2.COPIN
3.ELYSE
4.LUCAS
5.MWAMI (SHARIF)
Best Audio Producer Best
1.BERTZ BEAT
2.GANZA PRO
3.KILLIE BEAT
4.ROG B
5.PETER PRO (HOPE RECORD)
Video Director
1. BIG DEAL
2.SHAFFY ACE
3.GUCCI
4.DAVE
5.KIWI