Beni: Ingabo za Congo zashyikirije abaturage abantu 10 bari barashimuswe na ADF

2 weeks ago
1 min read

Kuwa Mbere, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashyikirije ku mugaragaro abantu 10 bari barashimuswe n’inyeshyamba za ADF, mu birori byabereye ku Biro by’imiryango ya sosiyete sivile mu mujyi wa Beni.

Uretse abo bashimuswe, abana b’abahungu 18 bari barinjiye mu mitwe yitwaje intwaro yo mu gace bahozemo, na bo bashyikirijwe sosiyete sivile kugira ngo bafashwe gusubizwa mu miryango yabo.

Paluku Kavota Pépin, Perezida wa sosiyete sivile mu Beni, yashimiye uruhare rw’ingabo mu guharanira amahoro no kurinda abaturage.

Yagize ati: Uyu munsi ingabo za Congo ziduhaye ku mugaragaro abantu 10 bari barashimuswe n’inyeshyamba za ADF. Twakiriye kandi abana 18 b’abahungu bari barashowe mu mitwe yitwaje intwaro”.

Yakomeje agira ati:”Nk’uko mubizi, abana ntibagomba kuba mu ishyamba cyangwa mu mitwe y’iterabwoba, ahubwo bagomba kuba mu miryango yabo no mu mashuri.

Sosiyete sivile yijeje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo aba bana basubizwe mu buzima busanzwe, baboneke mu miryango yabo kandi basubire mu mashuri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop