Abataliyani bari gusengera ko Papa yaturuka iwabo

2 weeks ago
1 min read

Nyuma y’ibinyejana byinshi Ubutaliyani butabyitaho, Papa akava mu kindi Gihugu , kuri ubu bamaze gufata iya mbere basengera amatora agiye kuza , bagaragaza inyota yo kubona Papa uhakomoka.

Umujyi wa Vatican uherereye i Roma mu Butaliyani . Ni Umujyi wigenga. Ni Umujyi ukikijwe n’imisozi udakoze ku Kiyaga cyangwa ku nyanja. Vatican kandi ifatwa nk’Igihugu gito ku Isi kuko ifite ibirometero 0.44. Vatican yabonye ubwigenge mu 1929 ihita yiyomora ku Butaliyani.

Ku rundi ruhande rero, Roma ni Umujyi Munini mu Butaliyani ndetse akaba ari nayo Murwa Mukuru w’icyo Gihugu. I Roma niho habarizwa Vatican yigenga nk’Igihugu. Mu Butaliyani niho hakomeje amasengesho yo kugira ngo Papa ariho azaturuka.

Ni nyuma ya Papa Jean Paul II wapfuye nyuma y’imyaka 33 yari amaze kuri iyo ntebe isumba izindi mu Idini Gatolika. Nyuma y’urupfu rwe, yakurikiwe na Papa John Paul II ndetse na Benedict XVI na Papa Francis wapfuye ku myaka 88.

Muri iki gihe hari kwitegurwa umuhango wa Conclave, biravugwa ko icyizere gikomeje kuba cyose kuba Taliyani bifuza ko yaturuka mu rugo.

Uwitwa Thomas Reese , Umusesenguzi akaba n’Umu-Padiri w’Umu-Jeuit , yabwiye Telegraph ati:”Iyi ni Roma, kandi turi hagati y’u Butaliyani n’Abanya-Gihugu bifuza kugira Papa w’Umu-Taliyani na none”.

Kugeza ubu itangazamakuru ryo mu Butaliyani, riri kwamamaza aba Karidinali 3 bahakomoka , kugira ngo barebe ko havamo umwe uzaba Papa.

Karidinali Pietro Parolin ni uwa Kabiri , wari ukurikiye Papa Francis kuko yari Umwanditsi Mukuru w’i Vatican. Uyu ni umwe mu bari guhabwa amahirwe yo Kuyobora Gatolika ku Isi.

Undi Mutaliyani, Karidinali Matteo Zuppi wagizwe Archbishop wa Bologna mu Majyepfo y’u Butaliyani nawe ari mu bari guhabwa amahirwe.

Uyu yafatanyije na Papa Francis guhagarika intambara ya Mozambique mu 1990 ndetse kugeza apfuye yari umwe mu bamufasha kureba ko barangiza intambara ya Ukraine.

Hari kandi Karidinali Piebattista Pizzaballa nawe uhabwa amahirwe menshi yo Kuyobora Gatolika ku Isi.

Yabaye i Yerusalemu mu gihe cy’imyaka 30 ndetse afasha mu makimbirane ya Isiraheli na Palestine.

Mr Reese we yavuze ko mu Gihe cyo gutora Papa Francis, 25% by’aba Karidinali bari muri uwo muhango bari aba-taliyani.

Ati:”Muri Conclave, 25% by’aba Karidinali baturukaga mu Butaliyani. Mu Kinyejana cya 19 byari 90% by’aba Taliyani. Mu minsi yashize iyo Aba-taliyani baza kwemeranya ku wa gombaga kuba Papa byari guhita bikorwa, ariko ni ibyahinduye Isi ndetse bihindura n’Idini”.

Yakomeje agira ati:”Impamvu Papa Francis yatowe muri 2014 ni ukubera igihe. Aba-taliyani baranganaga , ntabwo babashije kumvikana kuri Papa. Bari baragabanyijwemo ibice , rero bituma batabonekamo umwe”.

Biteganyijwe ko tariki 07 Gicurasi 2025 ari bwo hazatangira umuhango wo gutora Papa mushya uzasimbura Nyakwigendera Francis.

Go toTop