Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , Mulindwa Prosper yakiriye Col. Alo Ebenezer Mark n’itsinda ayoboye ry’abasirikare bo mu ishuri rikuru rya Nyakinama bari baje gukurikirana aho Akarere kageze mu kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi n’akamaro kazo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Bagaragarijwe ko Akarere kageze kuri 77% mu kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage.Gafite ingomero z’amashanyarazi 3 ku mugezi wa Sebeya , Uruganda rwa Gaz ,Methan , Rutanga ingufu za 50MW ku munsi, n’ingufu zituruka ku izuba zikoreshwa ahakigoranye kugeza amashanyarazi.Bashimye urwego Akarere kagezeho mu kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi abaturage bakomeza bajya gusura ingomero no kuganira n’abaturage, harebwa uko babyaza umusaruro amashanyarazi bagejejweho.
Iri tsinda rigizwe n’abasirikare b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bari mu bushakashatsi ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ingufu z’amashanyarazi, Umutekano n’Iterambere ry’abaturage [Energy Security For Sustainable Development]”.
Umuyobozi w'Akarere @promulindwa yakiriye Col. Alo Ebenezer Mark n'itsinda ayoboye ry'Abasirikari bo mu ishuri rikuru rya Nyakinama, baje gukurikirana aho Akarere kageze mu kwegereza abaturage ingufu z'amashanyarazi, n'akamaro kazo mu iterambere ry'Ubukungu n'imibereho myiza. pic.twitter.com/5uIoChTPmc
— Rubavu District (@RubavuDistrict) February 14, 2024