Dorcas ni umugore wa Papi Clever , uyu mugore ufite impano yo kuririmba yagaragaje byinshi kuri we no kumugabo we bwa mbere bahura.
Niba ukunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ushobora kuba warumvise kuri Dorcas na Papi Clever.Ni umugore n’umugabo babana ariko baka bazwiho guhembura imitima y’abafana babo by’umwihariko binyuze mu ndirimbo zo mu bitabo bitandukanye ari nazo bamamayemo.
Dorcas aganira na Inkuru Nziza , yavuze ko ahura n’umugabo we bwa mbere [Papi Clever], yari afite gahunda idasanzwe yo guhita bakora ubukwe ati:”Umugabo wanjye twashakanye ari ‘Serious’ cyane , ashaka ubukwe pe , cyane ariko”.
Agaruka ku kintu gikunda kumuriza cyane yagize ati:”Bibaho cyane , hari n’abandi bantu nzi bagira amarangamutima bakayagaragaza barira, baseka , hari abaceceka, njyeho rero ndarira.Ikintu kiganza cyane [iyo ngize amarangamutima yatewe n’ikintu runaka], akenshi ndarira pe, akenshi naba mbabaye , naba nishimye, bimfa kuba byankozeho inshuro nyinshi ndarira”.
Dorcas , avuga ku bagabo bagira amarangamutima nabo bakaba barira yagize ati:”Ntabwo nzi impamvu [bamwe batekereza ko nta mugabo ugira amarangamutima], ariko nanjye mbona ariko babifata gusa kuri njye ntabwo ari ikibazo, kuko nkuko nshobora kugira amarangamutima ateye atyo, nundi ashobora kuyagira”.
Dorcas yagaragaje ko na se umubyara akunda kurira mu gihe yagize amarangamutima adasanzwe.