Advertising

Ni gute wakira indwara yo gutinya kubabarizwa mu rukundo ukagera aho wumva utakongera gukundana

02/11/2023 22:05

Niba uziko kubabarizwa mu rukundo ubitinya byanga bikunze urwaye indwara ikomeye yo gitinya.Ese ni iki wakora ugaca ukubiri nabyo ?

 

Hari ubwo umuntu runaka uzumva avuze ko atazongera gukundana burundu ndetse wumve avuze ko yababajwe bityo ko ntamuntu agifata nk’umunyakuri.Ntagushidikanya uwo nawe arwaye iyo ndwara yo gutinya kubabarizwa mu rukundo.

 

Bivugwa nka Phobia cyangwa Philophobia aho umuntu uyirwaye atabasha kwemerera umutima we kwakira ibyishimo byukurukundo kubera ahahise he.

 

1. Banza umenye inkomoko y’iyi ndawara kuri wowe: Niba ushaka gukira iyi ndwara, banza umenye inkomoko yayo kuko buzatuma umenya uburyo bwo kwitwararika.

 

2.Ingaruka zo mu bwana: Icyambere iyi ndwara ushobora kuba warayikuye mu bwana.Ahari waragambaniwe, warasizwe. Byashoboka ko yaba ari ababyeyi bawe , inshuti zawe n’abandi. Kuba wagenzura ukamenya ko ari ahahise wakuye mukutitabwaho byagufasha gukira iyi indwara.

 

3.Urukundo rw’ahahise: Hari ubwo ushobora kuba warababajwe cyane , bikakuviramo gutinya gukundana no kwanga urukundo urunuka.Wakundanye na Runaka arakwanga, ukundana na Kanaka nawe arakwanga none wamaze kurwanga. Numara kumenya ko iyi ariyo mpamvu bizatuma utekereza ko ejo ariheza ucecekeshe abakwifuriza inabi.

 

4. Kwiha igihe: Niba ushaka gukira indwara yo kwanga urukundo no kuruzinukwa.Nibyiza ko wiha umwanya ukabanza ukareba uko abandi bakunda, ukiga kubyakubayeho ndetse ugashaka uburyo wereka umutima wawe ko ejo ushaka kubaho neza.

 

Urukundo ni inzira ndende kuburyo ntawabasha kuruheza.Mu gihe uri muzima uzakenera gukunda kandi uzakenera inshuti.

Src: Timesnownews

Previous Story

Hahiye ! Icyamamare Burna Boy na Vera Sidika wo muri Kenya bari kuvugwa mu rukundo

Next Story

Zory Banks wiyita Murumuna wa Yesu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Blessings’ – VIDEO

Latest from Inkuru z'urukundo

Amoko 10 y’urukundo

Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rugaragaza ko urukundo ruri mu moko 10 benshi bitiranya kubera ko batabisobanukiwe: Urukundo rusanzwe: Uru ni urukundo rugaragara
Go toTop