Minisitiri w’Ubuzima muri Congo, Samuel Roger Kamba , yatangaje ko icyorezo cya Kolera kimaze kwibasira Intara 6 muri icyo Gihugu aho kimaze guhitana abagera kuri 364 mu gihe abagera ku 18,385 bacyanduye.
Izo Ntara ni ; Haut Katanga, Tanganyika, Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, Tshopo na Bas Congo . Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku 08 Gicurasi 2025 na Minisiteri y’Ubuzima.
Iryo tangazo rivuga ko kuva mu Ntangiriro ya 2025, abantu bagera ku 18,385 basanzwemo Korela hapfa abagera kuri 364 , ndetse bagaragaza ko icyo cyorezo cyiyongera kuri 2% kivuye kuri 1%. Minisitiri Kamba , yavuze ko icyo cyorezo gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.
Bavuga ko icyo cyorezo cyakomotse ku myuzure imaze iminsi muri icyo Gihugu, umwanda , kwimuka bya hato na hato, aho byagaragaye mu Ntara za Kivu zombi, ahari intambara ihuza Umutwe wa M23 na FARDC , Wazalendo n’ingabo z’Abarundi.
Kwambukiranya imipaka ihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’gihugu cya Zambia na Angola, na byo biri mu byatumye icyo cyorezo gikwirakwira cyane muri Congo dore ko ngo bamwe bacyambukanaga bigatuma abaturage bandi bandura, aho ngo byagaragaye mu Majyaruguru y’Icyo Gihugu.
Bimwe mu bimenyetso bya Korela nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Congo Samuel Roger Kamba, harimo guhora ku musarane bya hato na hato, kuruka bihoraho , kumakara, kuribwa mu nda ufite umuriro ndetse utanawufite.

Yasabye abaturage kwirinda iki cyorezo uko bashoboye kose, binyuze mu kugira isuku no gufata ingamba zituma isuku iba umuco, koza ibyo bakoresha n’amazi meza n’isabune kandi bitonze , no guteka amafunguro ateguye neza.
Yashimangiye ko mu gihe isuku ijyanye no gukaraba , gutekana isuku n’ibindi , icyo cyorezo cyacika Burundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo ariho gikomoka cyane bitewe n’ubushakashatsi bwakozwe.
Samuel Roger Kamba , yijeje abaturage ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa babo, bazakomeza gukorera hamwe mu kukirwanya no kwirinda ko cyakomeza gukwirakwira henshi.