Lady Gaga yaciye agahigo ku Isi

2 weeks ago
1 min read

Umuhanzi Lady Gaga yavuze ko igitaramo aherutse gukorera muri Brazil cyitabiriwe n’abantu barenga Miliyoni 2.5 ndetse ahamya ko ari agahigo gakomeye aciye ku Isi ku bahanzi b’abagore.

Iki gitaramo cya Lady Gaga ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu myidagaduro y’icyumweru gishize na cyane ko ari igitaramo cyateguwe na Brazil by’umwihariko Umujyi wa Rio, kibera ku nkengero z’ahitwa Copacabana.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Lady Gaga yagize ati:”Kubona abantu bitabiriye mu ndiirmbo zanjye z’ibanze byandenze”.

Lady Gaga yatumiwe muri uwo Mujyi kugira ngo anamurike umuzingo we yise ‘Mayhem’ gusa nanone ngo Rio yagombaga kwinjiza agera kuri 100,000,000$.

Amateka avuga ko muri 2024 ari bwo Madona nawe ukunzwe n’abatari bake, yateguye igitaramo aho Lady Gaga yagikoreye kuri Copacabana , ki kitabirwa n’abarenga Miliyoni 1.6 agahigo kamaze gucibwa na Lady Gaga wagejeje kuri Miliyoni 2.5.

Ni igitaramo abashinzwe umutekano bagera ku 5,000 bo mu Mujyi wa Rio aribo bakoreshejwe mu bikorwa byo gusaka abantu.

Polisi yo muri uwo Mujyi kandi yavuze ko yaburijemo igitero cyo guturitsa ibintu muri uwo Mujyi , cyagombaga guhitana abatari bake.

Ibitaro 10 bizwiho kuba byaritabiriwe n’abantu benshi ku Isi 5 muri byo byabereye muri Brazil ku nkengero ya Copacabana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop