DRC: Urujinja rwahitanywe n’imvura nyinshi

2 weeks ago
1 min read

Imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kalemie , Umurwa Mukuru w’Intara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenye ibikorwa remezo bitandukanye ndetse itwara n’ubuzima bw’abaturage barimo n’uruhinja. Ni imvura yaguye ku wa 06 Gicurasi 2025.

Nk’uko amakuru atangazwa n’abahatuye, bavuga ko kugeza ubu umwuzure wamaze kwangiza ibikorwaremezo byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu byatwaye ku ikubitiro hakaba hamaze kumenyekana uruhinja.

Modeste Kabazi , Umuyobozi wa Sosiyete Sivile yagize ati:”Umugezi wa Kalemie watembye  watwaye ibintu byose ndetse n’icyambu rusange cyamaze kuzura.Umugezi wa Lubuya nawo wuzuye wangiza ibintu”.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi avuga ko kugeza ubu hamaze kumenyekana uruhinja rwapfuye rutwawe n’imvura ariko ngo imibare ikaba ishobora kwiyongera kuko ngo hari abandi bagera kuri 4 bapfuye.

Ni imvura yangije amashuri, imihanda, icyambu n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Sosiyete Sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irasaba ko habaho gutabara byihutirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop