Advertising

Jimmy Mulisa yijeje Abanyarwanda intsinzi agira icyo asaba Imana 

12/22/24 12:1 PM

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Jimmy Mulisa yatangaje ko icyizere yahawe cyo kujyana n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, nk’Umutoza Mukuru kitararaza amasinde.

Ibi yabitangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze aho yashimiye cyane Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Yagize ati:”Mwakoze cyane FERWAFA ku nyizera mu kampa inshingano zo kuyobora ikipe y’Igihugu mu gushaka itike yo kuzitabira CHAN. Ni iby’agaciro gukorera Igihugu cyanjye kandi niteguye gutanga imbaraga zanjye zose. Inyungu z’Igihugu cyanjye ndazishyira imbere y’ibindi byose. Mana , bimfashemo”.

Ni amagambo yaherekejwe n’ibitekerezo by’abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru bamwifurije ishya n’ihirwe aho uwitwa Frederick Kabanda yagize ati:”Amahirwe masa Jimmy , Abanyarwanda bose bakuri inyuma”.

Jean Yves Musabyimana ati:”Turakwifuriza amahirwe ariko dukeneye iyi ‘Qualification’. Dutsinde umukino ku mukino”.

Umukino uratangira 15h00 za Kigali na Sudan y’Epfo.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhanda rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi

1. Muhawenayo Gad

2. Serumogo Ali Omar

3. Niyomugabo Claude

4. Niyigena Clement

5. Nsabimana Aimable

6. Ngabonziza Pacifique

7. Dushimimana Olivier

8. Ruboneka Bosco

9. Tuyisenge Arsène

10. Muhire Kevin

11. Mugisha Gilbert

Sponsored

Go toTop