Umuhanzikazi ukomeye cyane muri Tanzania Zuchu yavuze kubyo kuba atwite inda ya boss we Diamond Platinumz.
Mu minsi yashize nibwo uyu mugabo umaze kwamamara cyane muri muzika ya Tanzania ndetse no muri aka gace ka Afurika y’Iburasira Diamond Platinumz akanaba akomeje kwamamara mu gutera inda cyane aribwo yivugiye ko Zuchu atwite inda ye.
Ubwo uyu muhanzi Diamond Platinumz yaseye nkubivuga yavuze ko umukunzi we Zuchu atwite ndetse ko ngo zabyara muri uku kwa kwambere ku mwaka wa 2024.
Gusa uyu muhanzikazi Zuchu yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko atwite inda ya Boss we Diamond Platinumz anarenzaho ko ataniteguye kuba yaterwa inda na Diamond Platinumz.
Ubusanzwe uyu mukobwa Zuchu abarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Wasafi ndetse ikaba yarashinzwe ikaba inayoborwa na Diamond Platinumz.Uyu mukobwa ukuriwe yatangiye kumvwa ndetse yamamara ubwo yari amaze gusinya amasezero y’imikoranire muri iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Wasafi aribwo yatangiye gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka Sukari nizindi.
Abo bombi Diamond Platinumz ndetse na Zuchu bavuga mu rukundo ndetse urukundo rwabo ngo rukaba rwararangiye ubwo Diamond Platinumz yasomanaga na Fantana mu kiganiro Young Famous and African Reality show muri Afurika y’Epyo.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo uyu muhanzikazi Zuchu we aherutse no guhakana avuga ko atigeze akundana na Diamond Platinumz ndetse ko ngo bari inshuti zisanzwe.
Ubwo uyu muhanzikazi Zuchu yabazwaga ibyamashusho yagaragaye asomana na Diamond Platinumz ku kibuga kindege cya Tanzania, yavuze ko ngo nawe yisanze yasomanye na Boss we ariko ko ngo batakundanyeho.