Advertising

Zuchu yavuze ko Diamond Platnumz yamubereye aho Se atarari amufasha muri byose

10/12/23 8:1 AM
by
1 min read

Zuchu yagarutse kuri Diamond Platnumz amugereranya na se udahari ngo amwiteho.Zuchu yemeje ko ntacyo yashinja Diamond avuga ko yitanga cyane k’ubuzima bwe.

Ubwo yaganiraga na Wasafi Media, Zuchu yagarutse kumubano we na boss we [ Diamond Platinumz ], umuziki we ndetse anagaruka ku mpamvu atigeze agaruka kuri se kuko Diamond Platnumz yahabaye.

 

Abajijwe kucyo yavuga kukuba Tanasha Donna yaragiranye ibihe byiza na Mama Ndangote ndetse n’umwuzukuru we , ngo ntacyo bimutwaye ngo na cyane ko bajya kumenyana yari azi neza ubuzima bwe , anasobanukiwe ko burimo abana n’abo bababyaranye.

 

Muri iki kiganiro Zuchu yashyikiye Diamond Platnumz avuga ko nk’umubyeyi aba asabwa gukora akita kubana be. Ati:” Tumenyana narinziko ari umuntu ufite abana.Ibyo kwita kubana be rero narimbizi , Ni abana be kandi iteka azaba n’ubuzima bwabo. Bazagira isabukuru y’amavuko bishimane kandi n’ababyeyi babo bazajya baba bahari, baza umuryango mpaka.

 

Zuchu yavuze ko ntashyari yigeze agirira Tanasha Donna. Yemeza ko nk’ababyeyi baba bagomba guhura kubw’ibirori by’abana babo ndetse we abibona nk’ibisanzwe kuko ari ababyeyi basangiye umwana.

 

Sukari Super Star, yemeza ko bisaba kwihangana no kumvana. Ati:” Ibi ni ibintu bisanzwe njye ntakibazo mbibonamo.

 

Zuchu yavuze ko iyo aza kubona se amwitaho yari kujyana nawe gusura Diamond Platnumz ariyo mpamvu abibona nk’amahirwe mabi. Yemeza ko ari ubutwari kuba Diamond abikora ndetse avuga ko abo babyeyi [ Fathers ] bafata umwanya bakamarana igihe n’abana babo baba bagomba kubahwa.

Sponsored

Go toTop