Nyuma y’ibyumweru 2 ahiriye mu nkongi y’umuriro agashya igice cy’isura cyose Njoku David , yasubiye mu kibuga yipfutse hose.
Â
Nyuma yo kwemeza ko ngo arambiwe guhora ahishe isura, David yafashe umwanzuro wo kuyishyira hanze , abikora mu mafoto yafashe akayasangiza abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023.
Â
Njoku w’imyaka 27 ni ubwambere yari ashyize hanze aya mafoto mu gihe cy’iminsi 12 ahuye n’iyi mpanuka. David , yaherukaga mu kibuga cya Cleveland Browns yipfutse hose uretse amaso gusa.
Â
Mu mafoto yashyize hanze ntabwo yigeze agira icyo avuga ariko amafoto 2 yashyize hanze , yagaragaje uko arimo kugenda akira umunsi ku munsi.
Â
Ifoto ya mbere yagaragaje Njoku David yicaye mu modoka [Selfie] atuje cyane gusa mu ifoto ya kabiri yari arimo guseka cyane bigaragara ko arimo gukira. Amakuru avuga ko ku ya 29 Nzeri aribwo yakoze iyi mpanuka iwe mu rugo.