Advertising

Umukinnyi wa Cleveland Browns uherutse gushya umubiri wose yasubiye mu kibuga

10/12/23 7:1 AM
by
1 min read

Nyuma y’ibyumweru 2 ahiriye mu nkongi y’umuriro agashya igice cy’isura cyose Njoku David , yasubiye mu kibuga yipfutse hose.

 

Nyuma yo kwemeza ko ngo arambiwe guhora ahishe isura, David yafashe umwanzuro wo kuyishyira hanze , abikora mu mafoto yafashe akayasangiza abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023.

 

Njoku w’imyaka 27 ni ubwambere yari ashyize hanze aya mafoto mu gihe cy’iminsi 12 ahuye n’iyi mpanuka. David , yaherukaga mu kibuga cya Cleveland Browns yipfutse hose uretse amaso gusa.

 

Mu mafoto yashyize hanze ntabwo yigeze agira icyo avuga ariko amafoto 2 yashyize hanze , yagaragaje uko arimo kugenda akira umunsi ku munsi.

 

Ifoto ya mbere yagaragaje Njoku David yicaye mu modoka [Selfie] atuje cyane gusa mu ifoto ya kabiri yari arimo guseka cyane bigaragara ko arimo gukira. Amakuru avuga ko ku ya 29 Nzeri aribwo yakoze iyi mpanuka iwe mu rugo.

Sponsored

Go toTop