Biravugwa ko Harmonize yakennye kubera gushora amafaranga menshi mu bakobwa batanakundana nawe

by
12/10/2023 08:50

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba Harmonize atamaze gukena kubera uburyo akoresha amafaranga nyamara amenshi akayakoresha mu bakobwa badakundana.

 

Byinshi mu binyamakuru byandikira muri Kenya ku wa 12 Ukwakira byirirwanye inkuru zibaza ngo “Ese Harmonize yarakennye? Aricuza guha abagore amafaranga se ?”. Nyuma y’iki kibazo byarengejeho amafoto y’abakobwa yagiye ngo yikuraho harimo n’umunyarwanda Yolo The Queen, ndetse binakomoza kubyo Harmonize ubwe yari yatangaje.

 

Anyuze kuri Konti ye ya Instagram [ Story ] , Harmonize yavuze ko mu gihe kitari icya kera azashyira hanze ukuri kujyane nuko akoresha amafaranga ye mu bagore b’Abanyamahanga ndetse ngo azanavuga ibyo abandi batigeze bamumenyaho.

 

Yavuze ko kandi amafaranga atakaza aramutse ahawe umugore wo muri Tanzania ngo ubu aba ari umukire.Ibi yabivuze mu gihe yitegura igitaramo kizaba tariki 14 Ukwakira uyu mwaka.

 

Agaruka ku rukundo, Harmonize yavuze ko kugeza ubu ari akayandirimbo ye yise ‘I’m single’, agaragaza ko ari wenyine gusa nanone avuga ko hari umukobwa yateye imboni wujuje ibyo agenderaho atereta umukobwa runaka yemeza ko uwo mukobwa nabyemera , bazicara bakabiha umucyo.

 

Uyu mwanzuro azaba awufashe nyuma yo kuvuga no kuvugwa mu rukundo na Yolo The Queen, Laila no gutandukana na Frida Kajala n’umukobwa we.

 

Kugeza ubu muri Tanzania bati:” we are waiting for Harmonize to introduce his new queen”.

Isoko: Ghettoradio .co.ke

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Zuchu yavuze ko Diamond Platnumz yamubereye aho Se atarari amufasha muri byose

Next Story

Ibyo kurya by’ingenzi mu gutera akabariro neza

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop