Advertising

Zuchu yahishuye ibiciro adashobora kujya munsi kugirango umutumire mu gitaramo

31/07/2024 17:36

Umuhanzikazi Zuchu umaze iminsi uca ibintu muri Tanzania yatangaje ibiciro adashobora kujya munsi kugirango abe yajya gutaramira ahantu runaka bamutumiye mu gitaramo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kimwe mu bikorera muri Tanzania, yavuze ko we adashobora kuza gutaramira mu gitaramo byibuza batamuhaye million 20 Ksh (amashiringi ya Tanzania).

Zuchu yahishuye ko muri uyu mwaka yakoreye rimwe amafaranga ari munsi yayo, icyo gihe ngo yahawe million 15 Ksh, ndetse ngo uwo muntu wamutumiye yari yabanje kumwinginga.

Yagize ati “Amafaranga make nakoreye mu gitaramo uyu mwaka ni million 15 Tsh ntabwo bari babanje gutakamba. “

Zuchu akomeza akangurira abahanzi gukomera ku mpano zabo, kuko kuririmba ari ibintu byagutunga ubuzima bwawe bwose, ndetse abakangurira kwihagararaho bakirinda abantu babaha amafaranga y’urusenda ngo bajye kubataramira mu bitaramo.

Ati” Kuririmba ni impano ikomeye cyane, rero ntimukemere ababahenda. ”

Ibi biciro Zuchu yabihishuye kandi nyuma yuko amaze iminsi ahagaritswe amezi 6 yo kuba yasubira gutaramira muri Zanzibar, ahagaritswe n’abashinzwe umuco muri Zanzibar bavuga ko ibyo yaririmbye n’ibyo yakoze mu gitaramo aherutse kuhakorera bitemewe n’umuco.

Gusa nyuma yo guhagarikwa kujya gutaramira muri Zanzibar amezi atandatu, Zuchu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye imbabazi.

Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya nkasaba imbabazi ku magambo nakoresheje muri iyo ndirimbo yateje impagarara mu gitaramo cya Full Moon cyabereye kuri Kendwa Beach, Zanzibar vuba aha. Nzi ko ayo magambo yateje urujijo kuri benshi muri mwe kandi byagize ingaruka mbi ku muryango no ku bafana banjye. ”

Gusa kugeza ubu n’ubwo Zuchu yasabye imbabazi ntiharamenyekaba niba akanama k’umuco muri Zanzibar kazamubabarira.

Previous Story

Kenya: Daniel Kemboi yakoze indege ya Kajugujugu idashobora kuguruka

Next Story

Kylian Mbappé yaguze ikipe y’iwabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop