Advertising

Zuchu yaguriye Anjella imodoka nshya

23/08/2024 20:09

Umuhanzikazi Zuhurah Othman wamamaye nka Zuchu yaguriye Anjella imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota.

Nyuma yo guhabwa imodoka na Zuchu Anjella yamushimiye byizamazeyo agaragaza ko imodoka yahawe izamufasha we n’umuryango we gukomeza kubaho neza bakora ingendo mu buryo butabagoye.

Ati:”Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire cyane umuvandimwe wanjye Zuchu. Ibyo wankoreye biratangaje kandi ni bigari.Wampaye imbaraga zo kongera kwegura umusaza nka rwana. Wafashije umuryango wanjye kongera gutembera neza ndetse ufasha n’ababyeyi banjye”.

Yakomeje agira ati:”Narimfite ibibazo byinshi byerekeye ‘Transport’, none uyu munsi umpaye imdoka. Ndagushimiye cyane. Wanyeretse urukundo rukomeye. Imana ikongerere cyane”.

Anjella yashimiye Zuchu na Diva Dee kubw’imodoka nziza yo mu bwoko bwa Toyota. Ati:”Wakoze ibintu bikomeye Zuchu. Wampaye imodoka nshyashya mu gihe nta cyizere narimfite . Ndakomeza kugusengera ngo Imana ikongerere ubuzima no kubaho.

Ndashimira cyane kandi wowe Diva Thee kuba watumye ibi byose bigerwaho , Imana ikomeza iguhe umugisha n’ubuzima burebure. Wanyeretse urukundo nk’umuvandimwe wawe muto. Wafunguye umuryango wanjye mushya. Ndagushimiye”.

Anjella ni umuhanzikazi ukomeye muri Tanzania, yamenyekanye muyo yise”No Body”.

Previous Story

ITANGAZO RIJYANYE NO GUTANGAZA AMANOTA Y’IBIZAMINI BYA LETA

Next Story

Platini P, Bulldog na Riderman bategerejwe i Rubavu mu Iserukiramuco rya ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza ’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop