Zimbabwe yashyiriweho agera kuri 271,703,400 RWF kugira ngo izatsinde Nigeria

03/22/25 20:1 PM
1 min read

Ikipe ya Zimbabwe ifite umukino na Nigeria ku wa 25 Werurwe uyu mwaka muri Nigeria , yashyiriweho agera kuri 271,703,400 RWF kugira ngo izatsinde uwo mukino ikomeze urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Iyo kipe ya Zimbabwe yageze muri Nigeria kuri uyu wa 22 Werurwe , hakiri kare cyane kugira ngo ikomeze kwitegura umukino ifite wayo na Nigeria ndetse n’abakinnyi bayo babe banamenyera ikirere cyaho.

Mu buryo bwo kugirango bazatsinde Supper Eagles , The Warriors (ikipe y’Igihugu cya Zimbabwe) , yashyiriweho agera kuri kuri 271,703,400 RWF n’ubwo benshi bameze ko nta cyo bizatanga.

Iyi kipe kandi yari yarashyiriweho agera kuri $150.000 kugira ngo itsinde Benin ariko birangira banganyije 2:2. Iyo kipe yashyiriweho akayabo mu gihe ku rundi ruhande Nigeria yiteguye gukomeza urugendo ruyerekeza muri Amerika , Cana na Mexico ahazabera igikombe cy’Isi.

Kugeza ubu ikipe ya Nigeria iri ku mwanya wa 4 mu itsinda C inyuma y’u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu gusa igahabwa amahirwe kubera amakipe ari imbere yayo.

Nigeria kandi irasabwa gutsinda Zimbabwe uko byagenda kose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop