Advertising

Zari yahawe urukundo ! Diamond Platnumz nawe yatumiwe mubukwe bwa Zari n’umusore ugiye kuryama aho yahoze

10/03/23 18:1 PM

Diamond Platnumz yahawe ubutumire bwo kwitabira ubukwe bwa Zari The Boss Lady na Shakib ugiye kumusimbura mu buryamo.

 

 

Kugeza ubu inkuru ziri hanze aha muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba muri Rusange, ni inkuru y’icyamamare Zari The Boss Lady na Lutaaya bitegura kurushinga nyuma y’igihe bahanzwe amaso n’Isi.Aba bombi baherutse gushyira hanze urupapuro rw’ubutumire bamaze guha zimwe mu nshuti zawe ndetse n’imiryango.

 

 

Nyuma gato y’uko ubu butumire bujya hanze ,byaje kumenyekana ko umubyeyi wa Shakib Lutaaya , umusore ukiri muto ugiye gusimbuzwa Diamond watumiwe muri ubu bukwe, yamaze kwerekeza muri Tanzania ahagomba kuzabera ubu bukwe.

 

Diamond Platnumz ufitanye abana babiri na Zari, yagiye akunda kumvikana mumajwi anenga abagore , kubera uburyo bagiye bihindura umubiri bagamije kureshya abagabo nawe arimo.Kuri ubu biri kwibazwa niba ubutumire Diamond yahawe azabwitabira na cyane ko uyu mugore wamutumiwe, bafitanye amateka gusa yaje kurangira kubera gushinjanya ubusambanyi aho Zari yavugaga ko Diamond yamucaga inyuma.

 

 

Shakib Lutaaya, yagiye agaragara yihagazeho ahantu hose ndetse no agakora uko ashoboye agasohokana Zari bagafata amafoto ndetse bikagaragara ko urukundo rwabo rumeze neza.

 

 

Zari wo muri Afurika y’Epfo gusa utuye muri Uganda kugeza ubu, yasezeranye na Shakib Lutaaya mu bukwe bwabaye mu muhezo udasanzwe , aho uyu mugore w’imyaka 43 kugeza ubu yasezeranye kubana akaramata na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 basezeranira imbere y’inshuti n’umuryango.

 

 

Nyuma y’ibi , nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze na Shakib Lutaaya aba bombi biyemeje kuzabishyira kumugaragaro arinabyo bagiye gukora kuri ubu.

Previous Story

Abafana bakomeje kwibaza niba koko Naseeb Junior ariwe mwana wanyuma wa Diamond Platnumz bakibaza niba ntawundi azamukurikiza nk’uko yabyivugiye

Next Story

Babwiranye amagambo y’urukundo ! Michelle Obama na Barack Obama bizihije isabukuru y’imyaka 31 bamaze barushinze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop