Abafana bakomeje kwibaza niba koko Naseeb Junior ariwe mwana wanyuma wa Diamond Platnumz bakibaza niba ntawundi azamukurikiza nk’uko yabyivugiye

10/03/23 17:1 PM
1 min read

Ni ukubera iki , abafana ba Diamond Platnumz , bo ubwabo bumva ko Naseeb Junior atariwe mwana wanyuma wa Diamond Platnumz nyamara mu gihe we yabyivugiye ubwo bizihizaga isabukuru yabo y’amavuko nk’uko twabibagejejeho.

 

Mu minsi ishize umuhanzi uririmba injyana ya Bongo , Diamond Platnumz n’umuhungu we Naseeb Junior, bizihije isabukuru y’amavuko bombi babwirana amagambo atandukanye ndetse Diamond aboneraho kuvuga ko Naseeb ariwe mwana we wanyuma yewe anamwita umwami [King].

 

 

Muri ubu butumwa bwa Diamond ku mwana we bwiganjemo amagambo yabo bambaye neza nk’abanyamideri na cyane ko Diamond azwi kwambara neza haba mu mashusho ndetse no mu bundi buzima busanzwe kandi akaberwa.

 

Diamond , yagaraye hamwe n’umwana we ndetse mu mafoto ye ashyiramo ayagaragazaga ko yishimye cyane  umwana we nawe wari urimo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko bivuze ko bombi bavukiye itariki imwe ndetse n’ukwezi kumwe.

 

 

Muri ibyo byose, icyakuruye abantu cyane, ni uburo umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje Naseeb nk’umuhungu we w’imfura nyamara abafana be banga kubyumva.Yaragize ati:”Gusangira isabukuru yanjye y’amavuko n’umwana wanjye wanyuma mwiza ni cyo kintu cyiza cy’umugisha nahoze ntegereje.Naseeb Junior Papa aragukunda “ Arenzaho ngo ‘King’.

 

 

Ubusanzwe Diamond Platinumz, bamubatije izina rya Aburahamu ‘Father Abraham’  ngo na cyane ko bamwitezeho kuzuza Isi umuryango we.Diamond afite abana 2 yabyaranye na Zari Hassan , Umwana we yabyaranye na Hamissa Mobeto na Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna.

 

Nyuma yo gutangaza ko Naseeb Junior ariwe mwana we wanyuma, benshi bati:”Reka tubitege amaso”.

Go toTop