Babwiranye amagambo y’urukundo ! Michelle Obama na Barack Obama bizihije isabukuru y’imyaka 31 bamaze barushinze

03/10/2023 20:16

Barack Obama yifatanyije n’umugore we Michelle Obama mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 31  bamaze barushinze  babwirana amagambo y’urukundo.

 

Mu butumwa  bwari bumaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 10 kurubuga rwa X ubwo twakoraga iyi nkuru , Back Obama , yakoresheje ifoto ye n’umugore we Michelle Obama , bahagaze ahantu heza harambutse bafatanye ndetse bari no guseka.Muri iyi foto yabagaragaje nk’abantu basanzwe rwose, yarengejweho amagambo adasanzwe Obama yabwiraga umugore we.

 

 

Barack Obama yagize ati:”Isabukuru nziza y’igihe tumaranye mukundwa Michelle Obama.Uri umuhanga , Ugira ubupfura , Uranshimisha , ndetse uri mwiza cyane kandi ndi umunyamahirwe kukwita uwanjye”.

 

 

Nyuma y’ubu butumwa bw’umutware, Michelle Obama nawe yanyuze kuri Konti ye ya X agira ati:”Imyaka 31 ndetse n’ubuzima bwose turi kumwe, Nkunda guca mu buzima ndi kumwe na we iruhande rwanjye Barack Obama. Isabukuru nziza y’imyaka tumaranye urukundo”.

 

 

Aba bombi bakomeje kuba isomo kubakundana ndetse no kurungano rwabo.Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Advertising

Previous Story

Zari yahawe urukundo ! Diamond Platnumz nawe yatumiwe mubukwe bwa Zari n’umusore ugiye kuryama aho yahoze

Next Story

Byirinde ! Dore ibintu abagabo banga urunuka ariko bigakunda gukorwa cyane n’abakobwa benshi iyo barimo gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop