Umunyamafaranga wo muri Uganda ariko utuye muri Afurika y’Epfo , yatangaje ko umusore we akundana n’abazungu gusa.Ibi yabitangaje nyuma y’aho yari umwe mu bafana washakaga gukorana ubukwe n’umusore w’imfura ye Pinto.
Umugore yifashe amashusho arimo gusaba Zari Hassan ko yamushyingira umuhungu we w’mfura witwa Pinto Tlale ,maze yingingira Zari ko agomba kumuha igisubizo uko byagenda kose.Uyu musore mugore yagaragaje ko akunda Pinto cyane ariko ko kugira ngo amubone byasaba ko anyura kuri nyina.
Pinto Tlale , umwana w’umuhungu Zari Hassan yabyaranye na Don Ivan Ssemwanga yifatanyije na nyina wamuhaye ubutumwa mu isabukuru ye y’imyaka 20.Zari yagize ati:”Isabukuru y’amavuko Pinto , ntabwo uberewe no kuba ingaragu.Ndagukunda mwana”.
Uyu mugore nanone yahise yongera gushyira hanze amashusho ari kumwe n’umwana we bari mu kabyiniro mu Mujyi wa Pretoria bari kumwe n’umuvandimwe we ibintu byatumye benshi barega Zari kwifatanya n’abana mu kubyinira mu ruhame.
Uyu mugore washakaga gukundana na Pinto, yabwiye Zari ati:”Ndi mu rukundo n’umwana wawe.Mubwire ko mukunda kandi mfite gahunda.Kandi mwa bantu mwe nti mu nkomeretse”.
Mu kumusubiza Zari yagize ati:”Uyu we akundana n’abazungu guasa”.