Umunyamafaranga w’imyaka 93 Rupert Murdoch yarongoye umugore wa Gatanu

03/06/2024 08:20

Umugabo ufite amafaranga mu mwuga w’itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye umugore wa Gatanu mu Birori byabereye mu rugo rwe rukikijwe na Zahabu muri California muri Leta Zunzu ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo ukize yakoze ubukwe ku wa Gatandatu n’umugore we mushya witwa Elena Zhukova w’imyaka 67 ufite inkomoko mu gihugu cy’Uburusiya aho yari inzobere mu binyabuzima ubu akaba ari mukiruhuko cy’izabukuru.

Amakuru y’uko bakundana yatangiye kuvugwa ubwo yatandukanaga na Ann Lesley Smith wari Umupolisikazi bari bagiye gushaka muri Mata 2023.Uyu mugabo usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Australia ni umukire mu bandi kuko asanzwe afite ibinyamakuru bikomeye birimo ‘Fox News, Walla Street Journal , The Sun na The Times biri muri Kompanyi yitwa News Corporation abereye Umuyobozi w’icyubahiro.

Mu mwaka wa 2023, yeguye ku mwanya w’umukuru wa Fox News na News Corporation ubusigira umuhungu we Lacklan.Amakuru avuga ko Elena na Rupert Murdoch bahuriye mu Birori byari byateguye n’uwahoze ari umugore we , Umushinwakazi w’umushoramari Wendi Deng.

Mu bandi bahoze ari abagore be harimo , Umunya-Australia witwa Patricia Booker wari umukozi wita ku bagenzi bo mu ndege , Umunyamakuru Ann Mann wo muri Ecosse na Jerry Hall , Umunyamerika umurika imideri akaba b’umukinnyi wa Filime.

Elen Zhukova yigeze kuba umugore w’umuherwe w’Umurusiya Alexander Zhukov , mu gihe umukobwa wabo w’Umushoramari nawe yabaye umugore w’umuherwe Roman Abramovich kugeza muri 2017.Uyu mugabo Rupert Murdoch yaguze ibinyamakuru birimo , The Sun na News of the world mu 1969.

Mu 1996 nibwo yatangije Fox News ubu akaba ariyo Television ya mbere irebwa muri Amerika.

 

Advertising

Previous Story

Harabura amasaha make Mbappé agatangazwa na Real Madrid

Next Story

Zari Hassan yavuze ko imfura ye ikundana n’abazungukazi gusa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop