Zari Hassan yashimiye umugabo we wamubaye hafi ubwo yatwaraga igikombe

24/10/2023 11:06

Shakib Cham, yashimiye umugore we kubutwari bwe no gukora cyane , undi nawe amushimira ko amushyigikira muri byose.

Mu butumwa Shakib Cham Lutaaya yanyujije kuri Konti ye ya Instagram, yavuze yagaragaje ko umugore we akora cyane kandi bikamuhira.Nyuma yo kubona ubu butumwa atazuyaje Zari Hassan yagize ati:” Thank you Bea, … Thank you for being a supportive partner”.

Uyu muherwekazi akaba umushoramari kabuhariwe Zari Hassan , yahawe igihembo cy’uwitwaye neza mu biganiro bica kuri Netflix bizwi nka Young Famous And African Reality Show.

 

Ibi biganiro yagaragaye mo inshuro zigera kuri 2, byamuhaye amahirwe yo kwanikira abarimo umukinnyi wa Filime kabuhariye wo muri Nigeria Annie Macualy Idibia na Kaleigh Schwark wo muri Afurika y’Epfo bombi bagiriwe amahirwe yo kugaragara muri Young Famous And African Reality Show.

 

Igihembo cya ‘Best Female TV Personality 2023, Zari yagihawe ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ,mu birori byabereye ahitwa Opera Theater muri Pretoria ho muri Afurika y’Epfo.

 

Uyu mugore ukiri umugeni , yahawe iki gihembo aherekejwe n’umugabo we wari ufite akazi ko gufata amashusho umugore we akoresheje Telefone.

 

Kurundi ruhande mu Rwanda, umugabo we w’ahahise nawe yabashije guhabwa igihembo muri Trace Awards aho yari yazanye n’abana.Muri Young Famous and African Reality Show, Diamond nawe yagaragaye mo ubwo yasomanaga na Fantana.

Advertising

Previous Story

Nkore iki ? : Ndi umukobwa mfite imyaka 36 ninjye urera barumuna banjye none umusore unkunda ashaka ko mbasiga

Next Story

Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy imeze nk’iya Tom Close na Sean Kingston barababeshya ngo bakoranye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop