Nkore iki ? : Ndi umukobwa mfite imyaka 36 ninjye urera barumuna banjye none umusore unkunda ashaka ko mbasiga

24/10/2023 10:20

Mu buzima habamo ibyiza n’ibibi, ibizazane n’umunezero.Ibi byose nibwo bishyira abantu mukaga no mu mahitamo adasanzwe.

 

Umukobwa urera basaza be babiri nyuma y’uko ababyeyi babo bapfuye ari mu rujijo yashyizwemo n’umusore bakundana wamusabye ko yasiga barumuna be akaza bakabana.Uyu mukobwa yagaragaje ko abana yasigaranye ni abahungu 2 umwe w’imyaka 15 n’undi w’imyaka 10.Kubera ko imyaka ye iri kumusiga niyo mpamvu ari kugisha inama abasomyi ba InyaRwanda.com

 

Uyu mukobwa yagize ati:” Muraho neza , ndi umukobwa mfite imyaka 36 y’amavuko , ninjye mwana mukuru mu muryango wacu, ababyeyi bacu barapfuye barabansigira ninjye ufite inshingano zabo kuko ninjye ubishyurira ishuri ndetse n’ibindi byose bikenerwa.

 

Mu by’ukuri maze igihe ndi mu ntambara y’urukundo umusore dukundana yambwiye ko arambiwe gutegereza ansaba ko nafata umwanzuro tukabana kandi basaza banjye nkabasiga tukajya tubitaho bari bonyine”.

 

Uyu mukobwa yagaragaje ko afite impungenge z’uko hari ubwo uwo musore bakundana bazamara kugera murugo akanga ko bita kuri basaza be bakabaho nabi kandi ariwe bafite wenyine

Advertising

Previous Story

Nyampinga w’u Rwanda 2016   Mutesi Jolly ari mubahataniye ibihembo bya Zikomo Africa

Next Story

Zari Hassan yashimiye umugabo we wamubaye hafi ubwo yatwaraga igikombe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop