Bruce Melodie na Shaggy

Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy imeze nk’iya Tom Close na Sean Kingston barababeshya ngo bakoranye

24/10/2023 17:53

Nk’uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu z’ubusesenguzi kuri muzika Nyarwanda, twabonye ko indirimbo Tom Close yamoranye na Sean Kingston bakayita ‘Good Time’ ntanumwe wigeze ahura na mugenzi we ugendeye kuburyo amashusho ateye.Kuri ubu ikigezweho ni indirimbo ya Bruce Melody na Shaggy.

 

 

Ibinyamakuru biti:”Bruce Melodie yaririmbanye na Shaggy’ ariko wafungura amashusho cyangwa wasubiza amaso inyuma muri Trace Awards kuri ‘perfomance’ ya Bruce Melodie, ukabura Shaggy ukabona Bruce Melody arimo kwegera amashusho ya Shaggy wasaga n’uri hafi neza.Muri aya mashusho ya Shaggy na Bruce Melodie , hagaragayemo ubuhanga budasanzwe bigendanye n’uko bifuza ko Shaggy agaragara nk’uhari nyamara atigeze ahakandagira.

Bruce Melodie n’umujyanama we

 

Ku rundi ruhande, umuhanzi Bruce Melodie , yifuje gukanda abahanzi bagenzi we, ku buryo kuba yaririmbana na Shaggy yumvaga aricyo kintu gikomeye araba akoze ndetse na Perfomance ye ikaba yubashywe kuruta izindi z’Abanyarwanda kandi mu by’ukuri niko byagenze.Muri aya mashusho ya Bruce Melodie , yakoze uko ashoboye ngo yereke abahanzi Nyarwanda ko ari kurwego mpuzamahanga ndetse ko ntaho bahuriye nk’uko ajya kunda kwitita munyakazi.

 

Bruce Melodie na Shaggy

Ubwo Guma Guma yari ikiriho , bamwe mu bahanzi bayo b’imfura babashije kwegukana izambere, bahabwaga amahirwe yo kuririmbana n’ibyamamare byo muri Amerika cyangwa bagakorana indirimbo.Aha turakwibutsa indirimbo ‘Good Time’ yajyanye Tom Close muri Amerika agiye kuyikorana na Sean King Stone ariko bikarangira Tom Close afashe amashusho wenyine ndetse atanabonanye na Sean King Stone wari ugezweho muri icyo gihe kugeza ubu ifite views ibihumbi 41 gusa.T

Tom Close na Sean Kingston wamujyanye i Hollywood

om Close wari ukunzwe cyane ndetse ari no mubayoboye, yavuye muri Amerika akoze indi ndirimbo yitwa ‘Do Me Like That’ yakoranye n’umukobwa w’Umunyamerika kazi muri Hollywood , witwa La’Myia, wanagaragaye ari gusoma Tom Close we aryamye hasi [ Mu mashusho ]. Benshi bati Tom Close bwa Mbere yasomaniye mu ndirimbo bitumwa indirimbo isibwa nanubu ntayo wabona uko wayishaka hose.

BRUCE MELODIE YIFUJE KO ABANYAMAHANGA BAMUBONA !

 

Uyu muhanzi Bruce Melodie , ni umwe mu bakomeye umuziki Nyarwanda wubakiyeho ndetse mu Rwanda ni nawe muhanzi uri mu mitwe y’Abanyarwanda cyane dore ko n’ubwo The Ben yataramiye mu Burundi, Abanyarwanda bashobora kuba baramenye Bruce Melodie cyane bitewe n’ibyagendaga bimuvugwaho birimo kuba yarashakaga gusenya igitaramo The Ben yagombaga gukora.

 

Kuba Bruce Melodie , yaririmba indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza , bimuha amahirwe yo kuba yakumvwa n’abahanzi b’Abanyamahanga bari bicaye muri BK Arena, ndetse n’abandi bashoramari bakaba bakubita amaso.Kuruhande rumwe twavuga ko Bruce Melodie yageze kuntego ze kuko yabashije gutaramira imbaga y’abantu batagira urugero.

 

ESE NI IKI BRUCE MELODIE AKWIRIYE KWIGISHA ABANDI BAHANZI NYARWANDA ?

 

Tuzavuga ko hari icyo Bruce Melodie akwiriye kwigisha abahanzi Nyarwanda neza mu gihe yabashije gushora iriya ndiririmbo yakoranye na Shaggy amashusho akabagaragaza bombi bari kumwe.Bruce Melodie usanzwe afashwa na Coach Gaell uzi kwinjira agashaka ibiraka na Promotion , bazafatwa nk’icyitegererezo mu gihe Abanyarwanda bazaba babonye indirimbo ya Bruce n’undi muhanzi ukomeye wari muri Trace Awards i Kigali.

 

 

Twabonye baza ariko ntabwo Abanyarwanda bigeze bamenya ugutaha kwabo gusa bategereje indirimbo zizava muri Trace Awards and Festival yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yashimiye umugabo we wamubaye hafi ubwo yatwaraga igikombe

Next Story

Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya yagaragaye mu mashusho bamujombye inshinge mu ijosi ngo ashaka ubwiza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop