Umuherwekazi akaba umushoramari kabuhariwe Zari Hassan , yahawe igihembo cy’uwitwaye neza mu biganiro bica kuri Netflix bizwi nka Young Famous And African Reality Show.
Ibi biganiro yagaragaye mo inshuro zigera kuri 2, byamuhaye amahirwe yo kwanikira abarimo umukinnyi wa Filime kabuhariye wo muri Nigeria Annie Macualy Idibia na Kaleigh Schwark wo muri Afurika y’Epfo bombi bagiriwe amahirwe yo kugaragara muri Young Famous And African Reality Show.
Igihembo cya ‘Best Female TV Personality 2023, Zari yagihawe ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ,mu birori byabereye ahitwa Opera Theater muri Pretoria ho muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugore ukiri umugeni , yahawe iki gihembo aherekejwe n’umugabo we wari ufite akazi ko gufata amashusho umugore we akoresheje Telefone.
Kurundi ruhande mu Rwanda, umugabo we w’ahahise nawe yabashije guhabwa igihembo muri Trace Awards aho yari yazanye n’abana.Muri Young Famous and African Reality Show, Diamond nawe yagaragaye mo ubwo yasomanaga na Fantana.