Apôtre Yongwe yahakanye icyaha cy’ubutekamutwe aregwa avuga ko bamurekuye yakebura n’abandi bapasiteri baka amaturo

23/10/2023 17:41

Harerimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe yaburanye ahakana icyaha aregwa cyo gutekera umutwe abantu yasabaga amafaranga akababwira ko azabasengera Imana ikabakorera ibitangaza.

 

Uru rubanza rwabereye mu Karere ka Gasabo kurukiko rwibanze ruri i Kibagabaga.Dosiye ya Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ifite numero RDP 000816/2023/TB/GSBO [ Inyarwanda ].

 

Uyu mugabo waburanye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, yavuze ko abantu baza gusenga baba bafite ibyifuzo bitandukanye kandi bifuza impinduka mu buzima bwabo kuko we aba yigomwe umwanya agaragaza ko gukurwaho ibyaha agomba kuba yizera.

 

Apôtre Yongwe avuga ko atemera icyaha cyo guteka umutwe kuko ibyo yigisha byose abifitiye ububasha.Ati:” Njyewe narasizwe, nahawe ububasha , nkora ibyo nemerewe.Njyewe nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.Njyewe nashinze Televiziyo nta faranga na rimwe mfite. Abantu bampaye inkunga. Niyo mpamvu mwabonye ko ndegwa kuba kuri telefoni yanjye haraciyeho amafaranga menshi kuko njyewe abantu barankunda. Banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza inabi. Mu by’ukuri bamfitiye ishyari”.

 

Apôtre Yongwe avuga ko mu gihe imyizerere ye yaba iteye ikibazo yayindura akanafasha abandi guhinduka.Ati:”Nabikoraga nshingiye kumyizerere yanjye , ntabwo nabikoraga nteka imitwe”.Aha Yongwe yavuze ko na Aburahamu yasabwe igitambo cy’umwana we.

 

Apôtre Yongwe yasabye ko yarekurwa akaburana arihanze agaragaza ko ari umubyeyi w’abana 7 ndetse ko afite ikigo cy’itangazamakuru gitanga akazi bityo ko atatoroka cyangwa ngo ahishe ibimenyetso.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz ntazi umubare w’abana afite

Next Story

Zari Hassan n’umugabo we bahawe igihembo gukomeye muri Afurika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop