Muri Kenya umugabo yishwe azira kuryamana n’umugore wabandi

23/10/2023 21:34

Abashinzwe umutekano bo muri Kenya bataye muri yombi umugabo w’imyaka 25 y’amavuko wishe umugabo mugenzi we amuziza kuryamana n’umugore we, maze uyu mugabo ahita afatwa n’inzego zishinzwe umutekano, kuri ubu ari kuri sitasiyo ya police muri Kenya.

 

Salomon Kilimi akaba ari amazi y’uyu mugabo wishe umugabo waryamye n’umugore we, yafashe urugendo ajya mu butumwa bw’akazi mu mujyi wa Nairobi gusa yari afite amakuru ko umugore we w’imyaka 23 afite undi mugabo w’umuturanyi wabo hafi aho baryamana mu ibinga.

 

Nk’uko inkuru zikomeje kubivuga, bivugwa ko uyu mugabo yabwiye umugore we ko afite akazi kenshi agiye gukora mu mujyi wa Nairobi ndetse ko azamarayo igihe, gusa ibyo umugabo yabikoze mu buryo bwo kugira ngo afate umugore we amenye umugabo baryamana.

 

Uyu mugabo yatangiye kubaririza neza aho uwo mugabo aba cyane ko yari ageze mu rugo akabura umugore we.Uyu mugabo yakomeje gutahura amakuru neza niko kumenya aho uwo mugabo aba, mu gihe agiyeyo asanga umugabo aryamanye n’umugore we mu buriri.

 

Umujinya uramwica afata umugore we aramusohora gusa yitabaza abandi bantu basohora uwo mugabo hanze.Uyu mugabo yitwaje akazi abeshya umugore we ko agiye bityo afata umugore we ari kumwe nundi mugabo ndetse bivugwa ko uyu mugabo yari asanzwe Ari inshuti yuyu mugore n’uyu mugabo.

 

Uyu mugabo yahise yica uwo mugabo wari uryamanye n’umugore we mu buriri.Abashinzwe umutekano bakomeje iperereza ndetse bagira inama abagabo baryamana n’abagore batari ababo kubireka kuko nta keza kabyo.

 

Source: the star kenya

Advertising

Previous Story

Zari Hassan n’umugabo we bahawe igihembo gukomeye muri Afurika

Next Story

Nyampinga w’u Rwanda 2016   Mutesi Jolly ari mubahataniye ibihembo bya Zikomo Africa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop