Kenshi cyane abasore bajya bibaza ngo ese ni iki gishobora kukubwira ko umukobwa akwifuza mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse bamwe bakanibaza niba koko uko abahungu bitwara babonye umukobwa mwiza ari nako abakobwa bitwara babonye umusore mwiza.
Nibyo ikibazo wibaza gifite ishingiro. Abakobwa nabo ni abantu kandi bagira amaranga mutima, rero iyo babonye umusore umeze neza, baba bagomba kugira ibyiyumviro nkibyo abasore bagira iyo babonye umukobwa mwiza.
Gusa nubwo ibyo biba, hari ibintu bishobora kukwereka ko umukobwa agushaka cyane.
- Umukobwa ugushaka wese ahora yumva aho uri nawe yaba ahari, ugasanga niba wagiye gusenga, akumva ko mwajyana niba mukora mu kazi kamwe akumva ko mwakorera ahantu hamwe n’ibindi nkibyo.
- Aba yumva ko nta kibi cyakubaho. Kenshi iyo wagize ikibazo , warakaye se cyangwa wigunze, aba yumva ariwe muntu ugomba kuguhumuriza muri ibyo bibazo uri gucamo.
- Aba yumva ko ntawundi , mubyo akora byose byose aba akurutisha abandi, ndetse niyo ari kuganira n’abakobwa bagenzi be, aba agushyira imbere muri byose.
- Ashobora kukugoboka muri byose. Iyo umukobwa agukunda cyane, kabone niyo wakenera ubufasha adafite, ashaka aho abukura akaza kugufasha. Ashobora no kugera ubwo aguza abandi akaza kuyaguha.
- Ikindi kizakwereka ko umukobwa agukunda cyane ni uko azaba ashaka ko inshuti zawe zose zimumenya, ndetse akenshi azajya aza kugusura agirango iwanyu bamumenye.
- Aba ashaka kukurata no kukwereka inshuti ze.