Advertising

Ibintu 5 umugore ugukunda adashobora gukora

07/23/24 8:1 AM
1 min read

Kenshi iyo umugabo n’umugore babana , kugirango urugo rukomere biba bisaba ko bizerana, ndetse iyo bizerana biba bigaragaza ikimenyetso cy’urukundo. Dore rero bimwe mu bintu umugore ugukunda adashobora gukora.

  1. Kugukontorora : Iyo umugore agukunda kandi akwizera ntabwo ajya yita ku kugenzura mu byo ukora byose, arakureka ugakora icyo ushaka ndetse ukajya aho ushaka , yewe ugasohokana n’inshuti zawe, ndetse ntabigire birebire.
  2. Ntabwo ashobora kukubahuka : Iyo umugore agukunda ntashobora kukubahuka cyangwa kubahuka umuryango wawe. Mubyo akora byose aba agushyize imbere ndetse ibyinshi akabanza kukubaza.
  3. Ntashobora kuguca inyuma : Iyo umugore akunda by’ukuri kabone niyo haza abakurusha ubutunzi n’urukundo rwinshi, kuri we ntacyo biba bivuze, akomeza kugukunda kandi akaba ataguca inyuma.
  4. Ntabwo agukoresha : Akenshi ibi bigaragara ku bakobwa, hari igihe akwirengagiza kugirango umwinginge, hari ubwo akwereka ko yakwibagiwe, akagukenera gusa iyo agushakaho amafaranga. Niba ibi bintu ujya ubimubanaho, mureke rwose nta kabuza, ariko umukobwa utajya akora ibi bintu aba agukunda by’ukuri.
  5. Ntashobora kwangiza amafaranga yawe : Abakobwa n’abagore bakunda kugura utuntu twose ndetse bakunda kugaragara nk’abasirimu cyane aho bari yewe bagakunda kugaragara nk’abafite amafaranga, gusa ugasanga ibyo byose biva mu mafaranga y’abagabo babo, ariko iyo umugore agukunda ntashobora gusesagura amafaranga yawe.

Sponsored

Go toTop