Advertising

“Yatwaye igikombe bamuhamagaye aburirwa irengero” ! Ange Da Baby ukunzwe na benshi yakoze agashya katazibagirana mu gitaramo yatwayemo igikombe

09/07/2023 17:42

Umunyamideli ukomeye mu Rwanda  ukunzwe mu bakunda kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi  yatunguranye ubwo yahamagarwaga ngo afate igikombe  yegukanye cya Best video vixen of the year baramubura.

 

Umushyushyarugamba warushinzwe gutangaza uwatsinze yahamagaye ANGE da Baby ngo aze afate igikombe arasarara kugeza igihe uyu mukobwa abuze burundu banzura ko igikombe bagisubiza abahagarariye irushanywa bakakimubikira.

 

 

Iri rushanywa ryabaye Taliki 8.07.2023 ritwa Video vixen of The Year ribaye kunshuro ya 2  aho igihembo cy’uyu mwaka uwahize abandi ari uyu mukobwa Wabuze Ange Da Baby.Ange Da Bay yagaragaye mu ndirimbo nka Iyallah ya Okkama , Nyola ya Bruce Melodie, na Pizza ya Jowest.

 

Abitabiriye iri rushanywa n’abandi banyuranya bakomeje kwibaza impamvu yabuze kurubyiniro nyamara yaramaze igihe azi neza ko ari mumarushanywa yo guhatanira igihembo.

Umwanditsi: Juli TV

Previous Story

“Natangiye kujya mu mashusho y’indirimbo umuryango utabyemera ariko byarangiye bimbereye akazi ubu karantunze” ! Nyuma yo gutwara igikombe mu irushanwa ry’abakobwa beza bajya mu mashusho y’indirimbo yiniguye

Next Story

Byinshi wamenya kuri Mary Anna Bevan umugore wambere ku isi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop