Byinshi wamenya kuri Mary Anna Bevan umugore wambere ku isi

09/07/2023 18:20

Uyu mugore witwa Mary Bevan Anna yavukiye mu muryango w’abana umunane [8] aho bari batuye mu Burasirazuba bwa London mu Bwongereza ku wa 20 Ukuboza 1874.Ubusanzwe amateka avuga uyu mugore ntabubi yavukanye dore ko yize mu ishuri ry’Ubuganga akaza no kuba umuganga.

Mary Bevan Anna yakoze ubukwe n’umugabo we yakundaga cyane witwa Thomas Beven mu 1902 gusa uyu mugabo aza gupfa mu 1914 apfa asigiye umugore we Anna abana be.Uyu mugore mu myaka 32 yatangiye kurwaragurika cyane byaje no gutuma asezera akazi nk’uko amakuru atandukanye abitangaza.

Mu maso he hakomeje kujya hagenda hahinduka cyane uko iminsi yagendaga itambuka ndetse azano kubona ko ntahandi yabona akazi na cyane ko yari yarapfushije umugabo we witwaga Thomas Beven , asigaye arera abana 4 yari yaramusigiye.Nyuma yo kwicara akabona ntabundi buryo bwo kubaho we n’abana be yari yarasigaranye, yaremeye atangaza ko ariwe mugore wa mbere mubi ku isi kandi ko ntawundi uzamusimbura kuri uwo mwanya.

Inyandiko zitandukanye zemeza ko uyu mugore avuga ko ariwe mugore wa Mbere mubi ku isi kandi ko yabawe anabyiyumvamo ubwo umugabo we yari amaze gupfa.Mu mwaka wo mu 1920 nibwo uyu mugore yagiye mu mashusho bwa Mbere y’uwitwaga Samuel W Gumpertz maze Mary atangira kurya kumafaranga avuye mugucuruza isura ye yangijwe n’indwara yitwa Acromegaly.

Uyu mugore yapfuye mu mwaka wo mu 1933 tariki 29 Ukuboza afite imyaka 59 y’amavuk0.

Umwanditsi: Munana Patrick

Advertising

Previous Story

“Yatwaye igikombe bamuhamagaye aburirwa irengero” ! Ange Da Baby ukunzwe na benshi yakoze agashya katazibagirana mu gitaramo yatwayemo igikombe

Next Story

“Sinzibagirwa umunsi wa mbere njya kwiga muwa 1 w’amashuri abanza aribwo bwa mbere nakubise amaso abarimu ndiruka bangarurira murugo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop